Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe uburezi mu Ntara y’Amajyaruguru, Guverineri w’iyi ntara Nyirarugero Dancilla yasabye ababyeyi kutigira ’ntibindeba’ ahubwo bakagira uruhare mu myigire y’abana babo kuko byamaze kugaragara ko inshingano bazikuraho bakaziharira abarezi gusa.
Ni kuri uyu Mbere tariki ya 25 Mata 2022 ubwo muri iyi ntara hatangijwe icyumweru cyahariwe uburezi, kizibanda ku bukangurambaga bwo kugarura abana mu ishuri baritaye ndetse no gukangurira ababyeyi mu kugira uruhare muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, (School feeding).
Ku rwego rw’Intara cyatangirijwe mu karere ka Burera kuri G.S Butete, aho bamwe mu babyeyi batunzwe agatoki mu kutita ku nshingano zo kurera abana ahubwo bakaziharira abarezi n’abayobozi gusa.
Guverineri Nyirarugero Dancilla yagize ati, "Muri iki cy’umweru ndasaba mwebwe ababyeyi ko mugira uruhare mu myigishirize y’abana banyu; mukajya mureba niba umwana avuye mu rugo yakarabye, mukamenya ko mugomba kumutangira ibyo kurya ku ishuri. Erega niba udafite amafaranga ushobora no kuza ukirirwa ukora ku ishuri ariko umwana wawe akarya saa sita, niba wohereje umwana ukumva ko mwarimu ari we ufite izo nshingano uba wibeshye cyane!"
Uyu muyobozi yongeye gukebura bamwe mu babyeyi batohereza abana babo ku ishuri ahubwo bakajya kubakoresha imirimo itandukanye kandi bakabaye barimo kwiga.
Yagize ati, "Byamaze kugaragara ko bamwe mu babyeyi mwiriza abana b’u Rwanda mu mirimo itandukanye, ntimubabaze impamvu batangiye kwiga; ubu rero muri iki cy’umweru mudufashe mugarure abana bose bataye ishuri aho kugira ngo mubavutse amahirwe yo kwiga."
Nyuma yo kunengwa, bamwe mu babyeyi baganiriye na Mamaurwagasabo bavuze ko banyuzwe n’impanuro za Guverineri kandi ko bagiye gukurikirana imyigire y’abana babo.
Mutuyimana yagize ati, "Izi nama duhawe zigiye kudufasha kandi hano kuri GS Butete ntabwo abana bacu bakunda gusiba cyane. Kandi twese dufite inshingano zo kwita ku bana bacu tutabihariye ubuyobozi gusa."
Undi mubyeyi witwa Ruribikiye Saveri yagize ati, "Njyewe ndabona ababyeyi tugomba kugira uruhare rwo kwita ku bana, Kuko mwarimu ntabwo azigisha umwana ngo yirirwe ari guhandura n’umwana amavunja. Ubwo rero iyo umubyeyi yikuyeho inshingano biba atari byiza kandi baradukebuye natwe tugiye gushyiramo ingufu n’ubukangurambaga."
Kugeza ubu abana bose bataye ishuri mu Ntara y’Amajyaruguru mu mashuri abanza ni 10 906, abana bagaruwe mu ishuri ni 9 027, mu gihe ku ijanisha bageze kuri 82.8%.
Abana bataye ishuri mu mashuri y’isumbuye ni 3 940 mu gihe abana bagaruwe mu ishuri ari 2 180, ku ijanisha bari ku kigero 55.3% mu ntara yose.
Mu bijyanye na gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yashyizweho na Leta (School feeding) mu Ntara y’Amajyaruguru mu mashuri abanza bageze kuri 85.9% mu gihe mu mashuri yisumbuye bageze kuri 95.1% mu ntara yose.


















