Abashoramari mu nganda zitunganya urwagwa rukozwe mu bitoki nyarwanda bakorera hirya no hino mu gihugu barahiye barirenga ko nibadakurirwaho umusoro uzwi nka Excise Duty, (Umusoro ku byaguzwe) biza kugira ingaruka zo gutakaza akazi ku banyarwanda benshi bakoreshaga nabo bakabura umurimo.
Urugero rw’umwe muri bo ni umushoramari wari ufitiye abaturage akamaro wo mu karere ka Musanze no mu ntara y’Amajyaruguru muri rusange witwa Tuyishimire Placide bakunze kwita "Trump" ufite uruganda rwa Cetraf LTD yateguje abantu ko tariki ya 10/12/2023 azaba yafunze uruganda.
Kimwe n’abagenzi be babigarutseho ubwo bari mu nama yahuje abafite inganda zenga ibinyobwa bikomoka ku bihingwa nk’urutoki n’imbuto, hamwe n’inzego zirimo Minisiteri y’imari n’igenamigambi, (MINECOFIN), yabereye mu mujyi wa kigali baganira ku musoro bita mushya wa 30% ubahangayikishije.
Ni inama yatumijwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, nyuma yo kugenda yumva mu nama zitandukanye aba banyenganda bataka ko uyu musoro ubasubije ku isuka, kuko uhanitse kandi utagenewe urwego rw’ibinyobwa benga.
Aba banyenganda bahawe umwanya uhagije bavuga ikibazo gikomeye bahuye nacyo nyuma yizamuka ry’uyu musoro wavuye kuri 5% ugahita ugwa kuri 30%, ibyo babona nko kubananiza cyane.
Tuyishimire Placide ku giti cye, yavuze ko we na bagenzi be batewe ikibazo no kuba umusoro w’ibinyobwa waravuye kuri 5%, ukagera kuri 30% kuko ngo wabinjije mu bihombo bikomeye, ndetse byatumye inganda nyinshi zifungwa, izindi zisezerera abakozi zakoreshaga.
Yagize ati: "Twaratakambye kandi mu buryo bushoboka ndetse n’inzego zose ngira ngo zarabimenye; ndagira ngo njyewe ubwanjye mbahe amakuru ashingiye ku kuri. Nari mfite abakozi 482 bafite amasezerano (Contracts), bahemberwa ku makonte. Muri abo bakozi, mu kwa Gatatu ni bwo nagiye muri uriya musoro nyuma y’amezi atatu, mbonye bigumye kwanga, nahagaritse abakozi 286, nsigarana 186 n’ubu ni bo bagihari; ariko nabo bari mu nzira zo gutaha."
Uyu mushoramari avuga ko impamvu agifite aba 186 ngo ni uko yari agifitemo stock nini, amaze amezi ane acuruza, akaba ariho ahera avuga ko ntagihindutse uruganda ruzafunga imiryango mu ntangiro z’ukwezi kwa Ukuboza.
Yagize ati: "Ndimo gucuruza Stock narimfitemo sindashyiramo produits nshyashya, imibare nazanye ni uko ku itariki 10/12 stock yose izaba irangiyemo, ngira ngo n’amafaranga ndi gusora, Rwanda Revenue wenda batagira ngo ndi kunguka, ni uko system yanjye uko ikoze, ni uko iyo icupa risohotse, facture irasohoka. Ubwo rero ku itariki 10 ibyo nababwira ni uko abo bakozi basigaye na bo nzabasezerera; wose muzaze, abo muzahasanga ni abo gukora isuku kugira ngo turebe ko wenda hari icyo Leta izadufasha."
Mu bandi bagize icyo batangaza ni Sina Gerard na we wagaragaje ko kuba urwagwa rushyirwa mu cyiciro cya ‘Divayi’ biri mu bituma abanyenganda bo mu Rwanda bagorwa n’umusoro.
Yagize Ati: "Urwagwa ruracyari urwagwa, na FDA ntabwo yemera ko ari divayi. Hanze hari divayi zikorerwayo, njye nzi kwenga divayi y’imizabibu, nzi gutandukanya divayi nya divayi n’urwagwa kandi n’ibi bigo barebye standard za divayi n’urwagwa, biratandukanye ku mugaragaro. Divayi zifite umusoro wazo ku buryo nanjye ndawusora, nta mpungenge ndemera kuko ari divayi, urwagwa ni urwagwa."
Si aba ba rwiyemezamirimo mu gutunganya umusaruro w’ubuhinzi bakawukuramo inzoga mu Majyaruguru, muri iyi nama na bagenzi babo bo muzindi ntara eshatu zisigaye berekanye uko bakimara gusoreshwa uyu musoro ubucuruzi bwaguye, bahitamogusezerera abakozi mu kwanga kobakomeza gukora nta nyungu n’umushahara bategereje.
Kugeza ubu mu ntara y’Amajyaruguru inganda 7 zenga inzoga zamaze gufunga imiryango bitewe n’uyu musoro, mu minsi mik ntagikozwe n’izindi zishora gufungwa abazikoragamo basubiye mu bushomeri.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje




















