Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru basabwe kongera ishoramari mu bijyanye no guhanga udushya duteza imbere iyi ntara bikagukira no hanze y’igihugu.
Ni inama yahuje abahagarariye abikorera PSF, mu nzego zitandukanye bo mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, aho barimo baganira ku ruhare rw’Abikorera mu iterambere ry’intara Y’Amajyaruguru n’iry’Igihugu no kuzamura imibereho y’abayituye.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille yabasabye kubyaza umusaruro amahirwe iyi ntara ifite yo kugira ubutaka bwera, bagakora ibintu bibateza imbere kandi bigateza imbere n’igihugu.
Yagize ati: "Dufite intara nziza yera, niyo mpamvu dusaba abibumbiye mu PSF kubyaza umusaruro iyi ntara ifite, bakora ibikorwa bifatika kandi biteza imbere ishoramari ku buryo impinduka zigenda zigaragarira buri wese."
Bamwe mu bikorera bavuga ko igihe kigeze ngo nabo bakore ibiteza imbere igihugu ndetse bagakora n’ibintu bishobora kwambukiranya umupaka nk’uko nabo babigura bivuye hanze.
Ngiruwonsanga Jean Marie Vianney yagize ati: "Dukwiye guhanga udushya mu byo dukora kandi biteza imibereho y’abaturage, kandi biteza imbere igihugu, tukazamura n’urwego rw’ishoramari ryunguka, tukazamura n’inganda kandi tukongera agaciro k’ibyo dukora."
Perezida W’urugaga rw’abikorera (PSF) mu Rwanda, Bwana Bapfakurera Robert wari witabiriye iyi nama yasabye abikorera kongera imbaraga mu gushora imari mu bikorwa bitandukanye, birimo ibikorwaremezo, ubukerarugendo, ubuhinzi ubworozi, serivisi z’ubuzima ndetse uburezi n’ibindi.
Yagize ati: "Twari twaje guhuza ibitekerezo ndetse twagaragarije abikorera icyifuzwa kugira ngo tuzamure ibikorwa by’ishoramari mu gihugu cyacu, kandi dukwiye gukora tukabona ibiduhagije tugasagurira n’amasoko."
Uyu muyobozi yakomeje abasaba kujya bahana amakuru ku bicuruzwa mu rwego kumenyekanisha ibicuruzwa uri ahantu runaka ufite kugira ngo abantu bamenye ko hari ibyo ufite badafite kandi bagakorera hamwe no guhanga udushya.
Kugeza ubu mu Rwanda hose harabarurwa abikorera bagera mu bihumbi 232, bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere rw’Igihugu.





















