Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Amajyaruguru: Aborozi b’ingurube ntibakigorwa no kubona intanga

Saturday 28 September 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu borozi b’ingurube bo mu turere twa Gakenke na Musanze, by’umwihariko abakorana n’umushinga witwa "Orora wihaze", baravuga ko intanga zisigaye zibageraho mu buryo bwihuse batabanje gusiragira bajya gushaka imfizi.

Ibi babivuze ubwo umushinga Orora wihaze wari mu imurikabikorwa mu karere ka Gakenke, baganira n’aborozi batandukanye bo muri ntara y’Amajyaruguru ku nsanganyamatsiko igira iti "Kuzamura imirire iboneye binyuze mu kunoza amasoko n’imirire y’ibikomoka ku matungo."

Abaganiye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw bavuga ko ubworozi bw’ingurube bumaze kubateza imbere bitewe n’uburyo bw’ikoranabuhanga ryo gutwara intanga hifashishijwe utudege tutagira abapilote tw’ikigo cya "Zipline", tubagezaho intaga z’ingurube.

Kagoyire Marie Claire ni umwe mu borozi b’ingurube utuye mu murenge wa Gakenke yemeza ko guteza intanga bitanga umusaruro kuruta kujya kubangurira ku mfizi ndetse ngo umuntu wateje intanga abona icyororo cyiza.

Ati: "Mbere nari noroye ingurube zibyara rimwe na rimwe, wayijyanaga ku mfizi ikayurira ikaba yavunikira mu kiraro, ariko aho nayobokeye kuzitera intanga ubu mpamagara vetereneri akazana intanga, ntabwo amara iminota 10’ atarangeraho. Njye noroye Landirasi anterera petiri, ubu nsigaye mbona umusaruro ushimishije, icyororo cyiza bagikura iwanjye ntaratangira guteresha intanga, navutsaga ibyana bike ariko ubu mvutsa ibyana byinshi, navuye mu bukene ubu ndi umukire."

Undi mworozi witwa Sindiheba Juvenal yagize ati: "Ndi umworozi kuva muri 2016, mbere uburyo twa drone tutaratangira gukora intanga zaturukaga Gicumbi zikaza kuri currier mu modoka, rimwe na rimwe zikaba zakwangirika, ariko ubu drone no nyuma y’iminota 30’ ziba zikugezeho, aho usabiye niho bazikuzanira. Utanga komande ugatanga ubwoko ushaka, mu minota mike zikakugeraho; mu byukuri korora ingurube byatugejeje kuri byinshi cyane."

Umuyobozi w’umushinga Orora wihaze uterwa inkunga na USAID, Lucia Zigiriza, yashimiye aborozi b’ingurube uburyo batangiye guhindura imyumvire mu korora kijyambere.

Yagize ati: "Twaje hano muri Gakenke ariko twabanje gusura uruganda rutunganya inyama z’ingurube mu karere ka Musanze. Mu byukuri birashimishije uburyo ubworozi bw’ingurube bukomeje gutera imbere; mwabonye uburyo butandukanye burimo na Zipline igeza ku borozi intanga, bikomeje gutanga umusaruro ku borozi no kubona icyororo cyiza."

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Niyonsenga Aime Francois yashimiye umushinga Orora wihaze uburyo wabafashije kugabanya ingwingira muri aka karere.

Ati: "Turashimira byimazeyo uyu mushinga wa Orara wihaze, kuva waza gukorera muri Gakenke igwingira mu bana ryaragabanutse mu buryo bugaragara bitewe nuko badufasha mu buryo butandukanye. Aborozi bacu ubu baratekanye bameze neza ,basigaye bagezwaho intanga hakoreshejwe drone, ibi byose tubikesha Orora wihaze. Mbakuriye ingofero muri abafatanyabikorwa beza."

Muri uyu muhango kandi hafunguwe ku mugaragaro uruganda ruzajya rutunganya inyama z’ingurube mu buryo bwiza kandi bwujuje ubuziranenge. Ni uruganda ruherereye mu karere ka Musanze mu umurenge wa Musanze ariko rufite n’andi mashami mu yindi mirenge itandukanye y’akazi karere.

Kugeza ubu umubare w’ingurube zibarurwa mu Rwanda zavuye kuri miliyoni 1 700 000 mu 2017 ariko ubu zimaze kurenga miliyoni ebyiri, intego ikaba ari uko zigomba kuziyongera.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru