Abayobozi mu nzego z’ibanze n’abandi baturage bo mu byiciro bitandukanye bo mu ntara y’amajyaruguru basabwe kudafata ingengabitekerezo ya Jenoside ngo bayungire mu gikari.
Byagarutsweho kuri uyu wa mbere, tariki ya 16 Ukuboza 2024 mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru, Abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, aho bibukijwe ko ingengabitekerezo ya Jenoside atari icyaha cyo guhishyirwa n’uwo ariwe wese.
Rugumira Aloys, ni perezida wa Ibuka mu murenge wa Buyoga mu karere ka Rulindo yagize ati: "Turabanza dushimira Leta y’Ubumwe ikomeje kuba hafi abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe mu 1994, mu bibazo bitoroshye bibakomeretsa bikomeje kugaragara hirya no hino. Ikindi dukwiye gukomeza abacitse ku icumu muri iki gihe tukabahumuriza."
Hakizimana Aloys nawe ni Perezida wa Ibuka mu murenge wa Base, yagize ati: "Dukwiye kuba hafi bagenzi bacu muri iki gihe. Ku bijyanye n’umutekano wabo tubari hafi nubwo Rulindo bigaragara ariko mugenda mubyumva ahandi, dukwiye gukumira Ingengabitekerezo ya Jenoside hakiri kare."
INGABIRE Laëtitia, umukozi wa MINUBUMWE mu ishami rishinzwe ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda yasabye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuzibukira.
Yagize ati: "Ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside nacire birarura. Ikindi navuga nuko ababibona bakabyihorera bakabirebera bikagera aho bitwara ubuzima bw’abantu ntabwo aribyo. Abagifite umuco mubi wo kungira mu gikari icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside barimo barunga ibitungika, bakwiye gucika kuri uyu muco."
Guverineri w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye ko nta muntu numwe wari ukwiye gufata ibyaha by’ingenbitekerezo ya Jenoside ngo abihishyire, yongera gusaba abayobozi kujya batanga amakuru hakiri kare, batagiye kubungira mu gikari.
Yagize ati: "Twisuzume rero tumenye ko iwacu nta ngengabitekerezo ihari, ku buryo buri wese yabigira ibye ndetse n’umenye amakuru wese ajyanye nayo akayasangiza abandi akabyazwa umusaruro, ibi kandi bikareba cyane cyane abayobozi kuko byose bibera aho bayobora."
Guverineri yakomeje agira ati: "Ntihazagire umuyobozi ubona amakuru ngo ayihererane; Umuyobozi agashaka guca mu gikari ngo arebe uko yakunga abantu kandi umuntu aba amaze igihe atotezwa. Aha dufashe ingamba, ubonye amakuru ayabyaze umusaruro utuma ejo cyangwa ejobundi tutazumva uwarokotse Jenoside yishwe kandi amakuru yakabaye yaratanzwe mbere."
Mu bindi bibazo byagarutsweho muri iyi nama ni inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 badafite amacumbi n’abandi bafite inzu zishaje, aho yasabye ababishinzwe kwihutisha gahunda yo kububakira vuba.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje























