Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) gisaba abacuruzi bose gukoresha inyemezabwishyu zitanzwe na EBM, hari bamwe mu bacuruzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko bataramenya neza uburyo bwo kuyikoresha, bagasaba ko bazajya babanza guhabwa amahugurwa.
Bamwe mu baganiriye na Mamaurwagasabo basaba RRA kujya babanza kubahugura mu gukoresha EBM, ngo kuko usanga benshi bahitamo kutayikoresha bitewe no kudasobanukirwa mu buryo bwimbitse uko ikireshwa.
Munezero Charlotte ni umwe mu bacuruzi bafite icyo kibazo, yagize ati: "Gukoresha kariya ka mashini(EBM) ni byiza ariko usanga rimwe na rimwe sisiteme tutayisobanukiwe neza, baduhuguye byaba byiza, twakoresha inyemezabuguzi ntakibazo."
Undi muturage witwa Kwitonda Pierre yagize ati: "Inyemeza bwishyu kuziha umukiriya ni byiza ariko usanga benshi muri twe kuba tudakoresha utu tumashini ari uko ntabyo tuzi."
Aba bacuruzi bakomeza bavuga ko n’imyumvire ya bamwe mu bacuruzi, cyane abo mu byaro mu gukoresha EBM ikiri hasi kubera kutamenya ibyiza byayo birimo kwinjiza neza umusoro wubaka Igihugu.
Komiseri mukuru wungirije mu kigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), Kaliningondo avuga ko nta mucuruzi numwe wakabaye adakoresha EBM.
Yagize ati: "Buri mucuruzi wese arasabwa gukoresha EBM, abantu barasabwa guhindura imyumvire, bagatanga umusoro nkuko bikwiye, ndetse ubukangurambaga buzakomeza ku buryo bose bazasobanukirwa uburyo bwo gutanga inyemezabuguzi."
Minisitiri Maj Gen Murasira ubwo yifatanyaga n’abacuruzi mu munsi wo gushimira abasora muri iyi ntara y’Amajyaruguru, yabibukije ko amafaranga aturuka mu misoro ariyo yifashishwa mu kubaka ibikorwa remezo nk’amashuri, amashanyarazi, amazi, imiyoboro y’ikoranabuhanga, kubungabunga umutekano, na gahunda zinyuranye za Leta.
Yabasabye kwirinda magendu ndetse abibutsa no kujya batanga inyemezabuguzi za EBM nkuko biteganwa n’amategeko.
Yagize ati: "Ndasaba abasora bose mu Ntara y’Amajyaruguru guhorana intego yo guteza imbere Intara n’Igihugu, mwirinda magendu kandi mwese mukoresha uburyo bwo gutanga inyemezabuguzi za EBM nkuko biteganywa n’amategeko”.
Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro kandi kivuga ko mu minsi iri mbere hazaza ubundi buryo bushya bwo gukoresha EBM (EBM version 2) ndetse byitezwe ko bizatanga umusaruro ufatika.
Mu 2021 ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku 10.9% bivuye ku igabanyuka rya 3.4%. Mu gihe
Igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ubukungu bwazamutseho 7.9%.
Mu mwaka wa 2021-2022 Intara y’Amajyaruguru yinjije umusoro ungana na miliyari 35.3.




















