Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyagatare: Yacikiye akaboko mu kazi ntiyafashwa

Tuesday 3 February 2026
    Yasomwe na

NIYOMURENGEZI David uri mu kigero cy’imyaka cumi n’umunani uvuga ko yakoze akazi ko gutunganya ibiribwa by’amatungo akoresheje imashini yitwa Chop machine nyuma akaza kugirira impanuka mu kazi yakoranaga n’umukire witwa Mujyarugamba avuga ko yahise yirukanwa ndetse ubu akaba abayeho nabi bikabije nk’uko twasanze aryamye ntawe wo kumuha akazi afite.

Uyu musore yagize ati ‘’Nakoraga akazi ka Mujyarugamba ndimo ndashira ubwatsi mu mashini imashini irangije imfata ukuboko ubu inzara iranyica ntakintu yigeze amfasha, mbere nafashaga abana bo mu rugo ubu ngubu nange inzara iranyica’’


NIYOMURENGEZI David wagize impanuka agacika akaboko

Ni ikibazo cyagize ingaruka kuri murumuna we ngo kuko n’ishyuri yigaga ryarahagaze ubu akaba asaba gufashwa. Murumuna we tutifuje kugaragaza mu itangaza makuru yagize ati ‘’ mukuru wange nyine ubwo ngubwo ni ugukena nonese ubwo ngubwo twabaho dute wend aiyo nabonye akazi ndakora ariko ubu uyu munsi bwo kabuze ninge usigaye umutunze nyuma y’uko akoze imanuka twifuza y’uko inzego zamfasha nkabasha kwiga’’.

Abaturanyi be nabo basanga uyu mwana yarakwiye gufashwa ndetse nabo yakoreraga bakamugoboka. Sekamana Obed yagize ati ‘’ baramutereranye nonese ubuyobozi bwabagezeho ni ubuhe ngo barebe uko babayeho urumva ko babateranye’’.


imashini ya chop machine ikata ibyatsi bikagaburirwa amatungo

Uyu Mujyarugamba avuga ko uyu musore atariwe yakoreye ndetse ko company yitwa Hello Tractor yakoreraga yari yaramwishyuriye ubwishingizi ariko ko babuze uburyo bamugeraho.
Ku muronko a wa terefone yagize ati ‘’ Si akazi kange ni aka kampani yakoreraga akomerekeramo kandi afite insurance impapuro barazibatse banga kuzitanga, ibyo babatereranye ni ibiki ko terefone bazikuyeho bakaba batanitaba, fone ntayo agira terefone igira se ntajya ayitaba’’.


umuturanyi wa David uzi imibereho ibabaje abayemo.

Ubuyobozi bw’akarere ntacyo buratangaza kuri iki kibazo kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.
Impanuka uyu musore yagize yayigize mu mwaka wa shize, uyu munsi nta nyina afite ndetse na se ntakibana nawe kuko yabataye ibituma murumuna we w’imyaka 14 gusa ariwe utunga urugo.

HAKIZIMANA Fisto

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru