Yanditswe na Ndayambaje ean Claude
Guverineri mushya w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice mu migabo n’imgambi yavuze ko ikibazo cy’igwingira mu bana cyakunze kunanira benshi aje guhangana nacyo muri iyi ntara.
Yabitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo hakorwaga ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri ucyuye igihe Madamu Nyirarugero Dancilla nawe, aho mu bibabazo by’ingutu bicyigarije iyi ntara y’Amajyaruguru harimo igwingira mu bana rigeze kuri 41%.
Guverineri Mugabowahagahunde yagize ati: "Ngira ngo imibare irivugira, mu majyaruguru dufite ibibazo bijyanye n’igwingira; umwana wagwingiye ntagira ibitekerezo, ntagira igikuriro, mu bwenge ndetse ntashobora no gutekereza neza iterambere rye, niyo mpamvu mbishyira ku isonga mu bintu ngomba kurwanya nivuye inyuma."
Yakomeje agira ati: Habura ubukangurambaga, ni imyumvire iri hasi, nkurikije amahirwe intara y’A Amajyaruguru afite ubutaka bwera, nitwe kigega cy’Igihugu ari mu buhinzi, mu bworozi, ntibyumvikana rero uburyo Amajyaruguru ari twe twahora turi inyuma mu birebana n’imirire myiza kandi difite ibintu byose."
Mu bushakashatsi bwakozwe ku nshuro ya gatandatu ku mibereho y’abaturage buzwi nka Rwanda Demographic and Health Survey (RDHS), bwerekanye ko muri rusange igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu riri kuri 33%, bagabanukaho 5% ku byavuye mu bushakashatsi bwo muri 2014-2015.
Mu ntara y’Amajyaruguru uturere turimo Musanze, Burera na Gicumbi byagaragaye ko tugaragaramo igwingira rikabije gusa ngo hakwiye kuba ubufatanye mu kurandura iki kibazo burundu.
Amajyaruguru aza ku isonga mu gihugu hose kugira umubare uri hejuru kuko abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye bageze kuri 41%, Iburengerazuba ifite abana 40%, Amajyepfo 33%,Iburasirazuba abana bagwingiye ni 29% mu gihe Umujyi wa Kigali ufite abana 21% bagwingiye.
Muri gahunda Igihugu gifite ya NST1 nuko ikibazo cy’igwingira mu bana kizaba cyamanutse kikagera kuri 19% muri 2024 muri rusange.
Igikoni cy’umudugudu ni kimwe mu bifasha kwigisha ababyeyi kumenya guteka indyo yuzuye