Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Raporo nshya y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane ku Isi, (Transparency International), yashyize u Rwanda ku mwanya wa 54 ku Isi mu kugira ruswa nke, rumanukaho amanota 2.
Ni raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri i Kigali, harebwa uko Umuryango TI wasanze ibihugu bikomeje guhangana no kumungwa na ruswa barebeye mu nzego zitandukanye zatanze amakuru.
Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda rufite amanota ya 51% ruvuye kuri 53% rwariho umwaka ushize, 2021, mu gihe mu mwaka wa 2020 rwari rufite 54%.
Usubiye inyuma gato, mu 2018 u Rwanda rwari rufite amanota 56 ruramanuka rugera kuri 54, 53 none rutahanye 51.
Gusa mu mwaka wa 2021, u Rwanda rwari ku mwanya wa 52 ku Isi ariko ubu ruri ku mwanya wa 54.
Ingabire Marie Immacule uyobora Transparency International ishami ry’u Rwanda, yavuze ko bababajwe n’isubira inyuma mu kurwanya Ruswa, bityo hakwiye gukazwa ingamba.
Ati “Ntibyadushimisha kumanuka gutya, ariko Ruswa yahawe intebe mu nzego zimwe na zimwe, cyane cyane mu itangwa ry’amasoko, ndetse n’abakomisiyoneri mu mitangire ya serisivisi bamunze igihugu.”
Umuvunyi mukuru wungirije, Mukama Abbas yavuze ko hakwiye gukorwa ingendoshuri ku bihugu biri imbere y’u Rwanda bakiga uko bikora.
Yagize ati: “Ibi ntago twabyihanganira tugiye gukora ingendoshuri turebere ku baturi imbere turebe ibanga bakoresha mu gukumira no kurwanya Ruswa, bityo tugaruke aho twahoze ni birimba tubaceho.”
Yakomeje avuga ko kandi hakwiye kubaho ingamba zikakaye mu gutanga amakuru kuri ruswa, ndetse n’amategeko akavugururwa yo kurengera uwatanze amakuru kuri Ruswa.



















