Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage baturiye n’abagenda ku muhanda Musanse-Cyanika baravuga ko bakomeje kuba mu icuraburindi mu gihe uyu muhanda umaze amezi 5 ushyizweho amatara ariko kuva yashyirwaho ntaraka na rimwe.
Abaganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu dusantere twa Gacaca na Karwasa dukora kuri uyu muhanda, bavuze ko amatara yo ku muhanda bayabona nka baringa kuko icyo yashyiriweho kidakorwa.
Umwe muri aba baturage witwa Mukagasana Marie Rose twamusanze mu gasantere ka Karwasa mu murenge wa Gacaca.
Yagize ati: "Kuba aya matara ataka biratubangamira, cyane mu mataha ya nijoro, kandi aya matara aramutse yatse twabona abashaka guhohotera umuntu ndetse twakongera n’amasaha yo gukora."
Undi muturage witwa Mugirasoni Esther acururuza muri aka gasanteri yagize ati: " Umuhanda badushyiriyemo amatara ariko ni baringa, muri make kubera ko ataka njye ubu ntaha kare saa 18h00’ ariko badukoreye aya matara twajya dutaha saa 20h00’, mbese tugakora amasaha yisumbuye."
Bakomeza bavuga ko insoresore zitwikira uyu mwijima zikabambura amasakoshi akaba ariho bahera basaba ko Leta ko yabafasha ikabacanira bakava mu icuraburindi nkuko byari byatekerejwe.
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga kuri iki kibazo kibangamiye abaturage maze umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier avuga ko hari ibyo rwiyemezamirimo atarakora.
Yavuze ko uwo ari umushinga ukiri mu mirimo kuko rwiyemezamirimo wasinyanye amasezerano n’Ikigo cy’Amashanyarazi (REG) hari ibyo ataruzuza.
Ati: "Uyu ni umushinga ukiri mu mirimo, rwiyemezamirimo wasinyanye amasezerano na REG ntabwo ararangiza imirimo kuko yazanye Transfor itujuje ubuziranenge, yasabwe kuyisubizayo akazana iyujuje ibisabwa, hanyuma REG izahita ishyiramo umuriro. Ariko turizera ko iri soko rizarangirana mu kwezi kwa Gatatu (2023)."
Iyo ugeze muri utu dusantere twa Karwasa na Gacaca usanga amapoto ashinze ku muhanda munini Musanze-Cyanika ndetse n’amatara ariho ariko ntiyaka, aho mu masaha ya n’ijoro usanga hari umwijima ukabije, ibintu bituma n’abajura bitwikira umwijima bakambura abaturage.



















