Ndayambaje Jean Claude
Ibihugu bibiri Guinea na Senegal byamaze gusaba imikino ya gicuti n’ikipe y’ u Rwanda, Amavubi, mbere yuko byerekeza mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu kizabera muri Cameroun muri 2022.
Ibi bihugu byombi bihereye mu itsinda B hamwe na Malawi ndetse na Zimbabwe mu Gikombe cya Afurika kizaba kuva tariki ya 9 Mutarama kugeza tariki 6 ya Gashyantare 2022 muri Cameroon.
Kugira ngo bitegure neza iyi mikino bifuje gukorera umwiherero mu Rwanda bakazakina n’amavubi.
Ibihugu 16 nibyo bigomba kwitabira iyi mikino, biteganijwe ko amakipe y’ibi bihugu byombi agomba kuba bari mu Rwanda kuva tariki ya 25 Ukuboza na tariki ya 7 Mutarama 2022.
Umunyamabanga w’umusigire wa Federasiyo y’umupira w’Amaguru mu Rwanda "Ferwafa ", Iraguha David, yahamije aya makuru ko ibyo bihugu byifuje gukina imikino ya gicuti n’Amavubi, ariko bari gusuzuma uko yazakinwa.
Yagize ati "Dufite ibyo bihugu bibiri byadusabye kuza gukorera umwiherero mu Rwanda, ari byo Sénégal na Guinea mu gihe byitegura gukina CAN izabera muri Cameroon umwaka utaha, bifuza ko haba imikino ya gicuti twakina nabo kuko twe tutazakina Igikombe cya Afurika."
Aya makuru kandi aherutse gutangazwa na Diawara umutoza mushya was Guinea mu kiganiro yagiranye na shene ya Canal avuga ko bazakina n’u Rwanda imikino ya gicuti.
Ikipe y’igihugu cya Guinee















