Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Amb. MUKARULIZA yitabye Imana

Saturday 30 March 2024
    Yasomwe na

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Werurwe 2024 Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakiriye inkuru y’akababaro ibika urupfu rw’Ambasaderi Mukaruriza Monique.

Yari umunyapolitiki w’u Rwanda wabaye mu nzego zitandukanye nkuru z’igihugu, yitabye Imana azize uburwayi. Yaguye i Bruxelles mu Bubiligi aho yari amaze iminsi arwariye.

Umugabo we, Ntirushwamaboko John, yabwiye IGIHE ko umugore we atari amaze iminsi myinshi arwaye. Ati “Byabaye uyu munsi nko mu masaha abiri ashize. Yari arwariye i Bruxelles, yari amaze ibyumweru nka bibiri.”

Ambasaderi Mukaruriza Monique yitabye Imana
30-03-2024 - saa 19:58, IGIHE
Ambasaderi Mukaruriza Monique wabaye mu nzego zitandukanye nkuru z’igihugu, yitabye Imana azize uburwayi. Yaguye i Bruxelles mu Bubiligi aho yari amaze iminsi arwariye.

Umugabo we, Ntirushwamaboko John, yabwiye IGIHE ko umugore we atari amaze iminsi myinshi arwaye. Ati “Byabaye uyu munsi nko mu masaha abiri ashize. Yari arwariye i Bruxelles, yari amaze ibyumweru nka bibiri.”

Mu ntangiriro za Werurwe, Perezida Kagame yari yahaye Nyakwigendera inshingano zo kuba Ambasaderi (Ambassador at large) ushinzwe gahunda zo kwihuza kw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Yari asanzwe akora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ari Umujyanama.

Ni we wabaye Minisitiri wa Mbere w’u Rwanda mu Muryango wa Afurika y’Ibihugu by’Iburasirazuba, EAC. Izo nshingano yazikoze guhera mu 2008 kugera ku wa 25 Gashyantare 2013.

Mukaruliza yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hagati ya 2016 na 2017.

Yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia no muri Malawi ubwo yari avuye ku nshingano zo kuyobora Umujyi wa Kigali.

Imana imuhe iruhuko ridashira!

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru