Tariki ya 16 Ugushyingo hari hateganyijwe kongera guhurira mu biganiro hagati y’u Rwanda na DRCONGO, ku rwego rwa ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi.
Ni ibiganiro byari byitezweho kwakira no gusuzuma Raporo yateguwe n’inzobere mu iperereza ubwo zahuraga tariki ya 30 Ukwakira, na zo zikayemeranyaho, zikayishyiraho umukono.
Mu kiganiro yahaye Mamaurwagasabo ku munsi abo baminisitiri bari guhuriraho, Amb Nduhungirehe Olivie Jean Patrick, yavuze ko Inama yimuwe.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Iyo nama yimuriwe ku itariki 25 Ugushyingo kuko ku itariki ya 16 gahunda zitabashije guhura hagati y’abaminisitiri. Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga baba bafite gahunda nyinshi, ntabwo zabashije guhura. Ntabwo ari ibibazo bijyanye n’ubushake.”
Umwanzuro w’uku guhura wari wafatiwe mu biganiro byahurije izi ntumwa i Luanda tariki ya 12 Ukwakira 2024, ubwo zaganiraga ku bikorwa byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bitabiriye ibi biganiro bemeranyije ko tariki ya 30 Ukwakira 2024 inzobere mu iperereza z’ibihugu bitatu (u Rwanda, RDC na Angola) zizahura, ziganire kuri ibi bikorwa hanyuma hategurwa indi nama yo kumurikiramo ibyo bakoranye, bemeranyijweho, ari nayo yasubitswe.
Ibi biganiro biteganyijwe mu gihe Intumwa z’u Rwanda zigaragaza ko ingamba z’ubwirinzi zizavaho mu gihe FDLR izaba imaze gusenywa. Iza RDC zo zisaba ko ibikorwa byombi byahurirana.



















