Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Donald Trump ashobora kongera kwiyamariza kuba Perezida wa USA

Friday 4 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Nimugire Fidelia

Uwahoze ari Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, arateganya kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.

Trump ubwe yaciye amarenga ko mu 2024 yifuza kongera guhatanira kuyobora Amerika.

Yari mu Mujyi wa Iowa, aho yabwiye abamushyigikiye ati: “Ubu rero kugira ngo igihugu cyacu cyongere gitekane kandi gikomere, ahari nzongera mbikore.”

Yakomeje agira ati “Mwitegura, ni ibyo nababwira, vuba aha cyane, mwitegure.”

Umwe mu bajyanama be wanze ko amazina ye atangazwa, yahamirije Reuteurs ko Trump aziyamamaza mu 2024, nk’uko IGIHE dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Ati “Ndatekereza ko ashaka kwiyamamaza kandi kubitangaza mbere ya Thanksgiving ( ku wa 24 Ugushyingo) bimuha amahirwe akomeye imbere y’abo bahanganye, kandi ibyo nawe arabizi."

Kugarika kwa Donald Trump ku butegetsi bishobora gukoma mu nkokora imwe mu mishinga mpuzamahanga yari yarongeye kugarurwa na Amerika nyuma yuko yayikuyeho ubwo yageraga ku butegetsi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru