Ikibazo cy’umutekano muke n’intambara mu Burasirazuba bwa Congo gisa n’icyabaye agatereranzamba kamwe na nyina wa Nzamba, Inama ziraterana, amasezerano agasinywa ariko urwishe ya nka rugakomeza kuyibamo. Gusa nubwo bimeze bityo uRwanda hari icyo tubona cyarangiza ibintu byose umutekano ukagaruka mu gace.
Mu kiganiro yahaye Television y’igihugu, RBA, Ambassador w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe Jean Patrick, yavuze ko kugeza ubu basanga guverinoma ya DRCongo igenda biguruntege mu gushaka umuti w’iki kibazo.
Ibi Minisitiri Amb. Nduhungirehe arabihera ku kuba Guverinoma ya DRCONGO yaremeye gukorana n’ingabo za FAR zasize zikoze jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu buryo bwo kubaha intwaro, amafaranga ndetse no mu kubinjiza mu ngabo.
Yakomeje agira ati: "Ndetse nanakubwira yuko hari igihe Impuguke z’ibihugu bitatu zari i Luanda (Angola) zimaze kumvikana ku mugambi wo kurwanya FDLR, tariki ya 7 n’iya 8 Kanama 2024 hanyuma iminsi itatu, tariki ya 12, icyo gihe duhabwa amakuru yuko habaye Inama hagati y’ubuyobozi bwa FARDC n’ubuyobozi bwa FDLR muri Kivu y’amajyaruguru."
Amb Nduhungirehe yongeyeho ko no mu kwezi gushize, Nzeri nabwo habaye ikijya gusa n’icyo.
Ati: Aho habaye imirwano cyangwa se operation ya nyirarureshwa, y’ingabo za Congo, ngo bagiye kurwanya FDLR kandi nabwiye mbere, kandi ari na za inites zitagize icyo zivuze. Ni ibintu bakora bigaragaza ubushake buke bwo kurwanya FDLR."
Abajijwe uko iki kibazo bahora narwana nacyo mu nama zitandukanye no mu biganiro birimo n’amasezerano abera ahatandukanye, Amb. Nduhungirehe yavuze ko hasabwa ibintu bitatu.
Yagize ati: "Twebwe tunatekereza ko bitanagoye, harimo ubushake bwa Politiki. Icya mbere ni uko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo igomba kugira ikibazo icyayo; ntigishyire ku baturanyi idushinja ngo gushyigikira umutwe wa M23, igomba kugira ikibazo icyayo (...) kandi kugira ngo bakigire icyabo hagomba ibintu bibiri, ni ubushake bwa Politiki bwo gukemura ikibazo, icya kabiri bagashakira igisubizo mu mizi y’ikibazo."
Icya kabiri Amb Nduhungirehe yavuze ni ukwiyemeza kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Ati: "Ahangaha rero hagomba ubushake bwa Guverinoma ya DRCONGO, bwo kurandura iyi virusi iri mu karere. Kuko FDLR ntabwo ari umubare w’abantu, ntabwo ari ingabo gusa, ni ingengabitekerezo ya Politiki irimo inakwirakwizwa mu karere kose, inakwirakwizwa no mu yindi mutwe ya Wazalendo n’abandi bose bakorana ku buryo ari ngombwa yuko Guverinoma ya DRCONGO igira ubushake bwo kurandura uyu mutwe wa FDLR kuko ariwo uteza ibibazo mu karere."
Icya Gatatu Minisitiri Amb. Nduhungirehe asanga cyakorwa ngo ikibazo cya DRCongo kirangire ni ku ruhande rw’ingabo z’amahanga ziza gufa ubufasha Guverinoma ya DRCONGO mu kurwanya M23.
Minisitiri avuga ko ibihugu bitanga umusanzu mu rugamba rwo kurwana na M23 bikwiye gutekereza ku ngaruka zirimo kwigaragaza ku ngabo zazo, aho nk’ingabo z’u Burundi byagaragaye ko zirimo kwihuza na FDLR mu ngengabitekerezo, Ingabo za SAMIDRC nazo byagenze uko ndetse n’abacanshuro b’abanyaburayi nabo batatanzwe.
Aha aboneraho kubaza ibyo bihugu biturukamo abo bacanshuro impamvu byemeye gukora ikosa ryo gutanga abacanshuro ku gihugu kandi binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga mu by’intambara.
Ibi byose Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe akavuga ko bitaje guhosha intambara ahubwo byabaye nko kumena amavuta mu muriro.
Igihe cyose hateranye Inama z’ibiganiro ku kibazo cya DRCCongo n’u Rwanda imyanzuro yarafatwaga ariko gushyirwa mu bikorwa uruhande rwa Congo rukagenda gahoro


















