Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ambasaderi w’Ubushinwa muri Israel yasanzwe mu rugo yapfuye

Monday 18 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Umutegetsi wo muri Israel yabwiye BBC ko Du Wei, ambasaderi w’Ubushinwa muri Israel, yapfiriye mu nzu yari acumbitsemo mu nkengero z’umujyi wa Tel Aviv.

Uwo mutegetsi yavuze ko polisi yatangiye iperereza, ariko ko ibigaragara by’ibanze byerekana ko nta kintu kindi cyihishe inyuma y’urupfu rwe.

Bwana Du wari ufite imyaka 57 y’amavuko, yasanzwe mu gitanda yapfuye ndetse icyateye urupfu rwe ntikiratangazwa.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka nibwo yari yoherejwe guhagarira igihugu cye muri Israel. Mbere yaho yari yarabaye ambasaderi w’Ubushinwa muri Ukraine.

Ubushinwa ntacyo buratangaza ku makuru y’urupfu rwa Du Wei, wari ambasaderi wabwo muri Israel guhera mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Uyu ambasaderi yari yubatse, akaba yari afite umwana w’umuhungu, ariko umuryango we ntiwari bwamusange muri Israel kubana na we kuva yatangira ako kazi.

Yabaga ahitwa Herzliya mu nkengero z’umujyi wa Tel Aviv.

Umuvugizi wa polisi ya Israel yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:

“Nkuko bisanzwe bigenda mu kazi [kacu], amatsinda y’abapolisi ari aho byabereye”.

Televiziyo 12 TV yo muri Israel yasubiyemo amagambo y’abaganga itatangaje amazina, ivuga ko bayibwiye ko ibigaragara by’ibanze ari uko Bwana Du yapfuye asinziriye azize urupfu rusanzwe.

Mu butumwa bwatangajwe ku rubuga rwa internet rw’ambasade y’Ubushinwa muri Israel ubwo yari akimara kugirwa ambasaderi, Bwana Du yashimagije umubano hagati y’”igihugu cya kabiri mu bukungu ku isi [Ubushinwa] na Israel, igihugu kirangwa n’ubushabitsi [business] buto buto”.

Ku wa gatanu w’iki cyumweru, ibiro by’ambasade yakoreragamo byibasiye bikomeye Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika wari wanenze Ubushinwa ku buryo bwitwara mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus, ubwo yari mu ruzinduko muri Israel.

Mubisubizo byanyujijwe mu kinyamakuru Jerusalem Post cyo muri Israel, ibiro bye byamaganye amagambo ya Bwana Pompeo bivuga ko “adashobora kwiyumvishwa”, bihakana ko Ubushinwa bwigeze buhishira amakuru ajyanye na coronavirus.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru