Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

M23 yamenesheje Mai-Mai na FDLR mu gace ka Kiseguro

Tuesday 3 January 2023
    Yasomwe na

Ku wa Mbere hiriwe agahenge mu gace k’imirwano ka Masisi muri Kivu ya Ruguru, nyuma y’umwanya M23 ihanganye n’inyeshyamba zikorana n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC.

Radio Okapi ivuga ko kuri uyu wa Mbere nta mirwano yabaye muri Rutshuru no muri Masisi (Nord-Kivu). Ku Cyumweru, inyeshyamba za M23 zahanganye n’imitwe y’inyeshyamba ikorana n’igisirikare cya Leta ya Congo, ahitwa Kiseguro ku muhanda Nyamilima-Ishasha.

Inyeshyamba za M23 zahise zifata kariya gace kari kuri Km 30 hafi y’agace gatuwe cyane ka Kiwanja, zirukanamo Mai-Mai na FDLR.

Umutwe wa M23 ariko watangaje ko ku mugoroba agahenge kongeye kuboneka muri Rutshuru na Masisi, ariko kakurikiye imirwano yahuje abarwanyi bawo n’abimitwe yishyize hamwe, ya FDRL-MAÏMAÏ-CODECO-NYATURA-ACPLS-PARRECO-NDC-RENOVÉ n’abacanshuro bafatanya n’ingabo za Leta, FARDC.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru