Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Amerika yahambirije umunyarwanda wiyise Kalimu nyuma yo gukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Saturday 30 October 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Leta Zunze Ubumwe zambuye ubwenegihugu umugabo w’Umunyarwanda wagezeyo yiyita Peter Kalimu, ariko amazina ye ari Fidele Twizere, nyuma yo hari ibimenyetso bifatika byerekana yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Byatangajwe n’Ibiro by’Umushinjacyaha mukuru w’Amerika, nyuma yo kumujyana mu rukiko aregwa kuba muri Amerika yiyoberanya ndetse hakaba hatahuwe n’ibindi bimushijwa.

Taarifa yanditse ko hari inyandiko zabonetse zishinja Peter Kalimu uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi b’aho yari atuye ndetse ngo nyuma yo kubica yagize n’uruhare mu kubasahura no kubasenyera.

Mu rukiko ariko Kalimu yarabihakanye.

Ubusabe bwo kugira ngo yamburwe ubwenegihugu bw’Amerika bwashingiwe ku ngingo y’uko yabuhawe nyuma yo kubeshya amazina ye akiyita Peter Kalimu kandi ari Fidele Twizere.

Yabeshye n’itariki yavukiye .

Igihe cyose yamaze ashaka ubwenegihugu bw’Amerika ,Fidele Twizere ntiyigeze ahingukiriza inzego z’abinjira n’abasohoka ko ariya ari yo mazina ye nyakuri, ahubwo yatsimbaraye kuri Peter Kalimu.

Abasabye ko yamburwa ubwenegihugu bw’Amerika bavugaga ko kuba yarahishe inzego amazina ye nyakuri byatumye zitamumenya neza ngo zimukurikiraneho Jenoside yasize akoreye Abatutsi mu Rwanda.

Ubwo yabazwaga niba nawe yemeranya n’umutimanama we ko yabeshye inzego, Kalimu yarabyemeye ndetse yemera ko akwiye kwamburwa buriya bwenegihugu.

Ibi byorohereje ubutabera bw’Amerika mu Karere ka Western District muri New York, butegeka ko uriya mugabo agomba kuba yavuye muri Amerika bitarenze tariki 01, Ugushyingo, 2021.

Mu mwaka wa 2018 habaye urundi rubanza, Kalimu ahamwa n’icyaha cyo kubeshya umwirondoro we

Umushinjacyaha mukuru wungirije by’agateganyo witwa Brian M.Boynton yavuze ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zitazaba na rimwe icumbi ry’abanyabyaha.

Kubeshya umwirondoro we byatumye uwiyise Kalimu ashobora kuba muri Amerika atuje kandi ahabwa ibyo umuturage wemewe muri Amerika agenerwa na Leta.

Ariko nk’uko Abanyarwanda babiciyemo umugani ngo’ umuntu ahunga ikimwirukankana ariko ntahunga ikimwirukamo,’ Fidele Twizere wari yariyise Peter Kalimu yaje kuvumburwa n’inzego z’Amerika.

Itangazo ryo mu Bushinjacyaha bukuru bw’Amerika rivuga ko ubu noneho Twizere agomba kujya ku mugaragaro akagaragara, ibyo yakoze byose bikajya ku karubanda kandi mu mazina ye bwite, atari ayo yafindafinze.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru