Abantu 652 basoje amahugurwa bamaze kubona ubumenyi bwisumbuye mu mirimo ijyanye n’amazi, aho abagera kuri 102 muri bo babonye akazi gahoraho abandi bihangira imirimo.
Ni amahugurwa yakozwe imyaka ibiri, ahuza abakozi n’abari batarabona akazi gahoraho mu mirimo ijyanye n’amazi ariyo kubaka imiyoboro y’amazi, kubara amazi yakoreshejwe, kwita kuri machine zizamura amazi na moteri zayo, kubarura fagitire z’amazi n’ibindi.
Aya mahugurwa yatanzwe na Ayateke star company ltd ifatanyije na GIZ company, n’abandi bafatanyabikorwa barimo ibigo byigenga bikora mu by’amazi, baturuka mu turere dutandikanye tw’igihugu.
Ubwo hasozwaga aya mahugurwa banashyikirizwa impamyabushobozi zabo, kuri uyu wa Gatatu, i Kigali, bamwe muri bo babuze ko bungukiyemo byinshi bigiye kubagirira akamaro ariko binakagirire abanyarwanda n’igihugu muri rusange.
Nzisabira Clovis, ni umwe mu bahuguwe muri plomberie (gukora imiyoboro y’amazi), avuga ko nta kazi yari asanzwe afite gahoraho, yakoraga mu bwubatsi busanzwe yumva akeneye kongera ubumenyi mu bindi.
Yagize ati: "Nungukiyemo byinshi cyane kuko mu mwuga ibintu bigenda bihinduka kandi iyo wicaye udahugurwa hari ibyo usanga byaragusize."
Gusa mu bahuguwe hari abavuga ko umwanya babonye wari muto kandi bari kungukiramo byinshi, bagasaba ko igihe cyakongerwa. Twize ukuntu bacunga umuyoboro; guvunga umuyoboro ni ibintu bikorwa buri munsi. Ubu bampaye gucunga umuyoboro namenya ukuntu nawucunga, igihe amazi yabaye make ukamenya uburyo bwo gusaranganya amazi ku buryo bamwe bayabona n’abandi bakayanona utagize abo wibagirwa."
Mukeshimana Providence, yavuze ko ubusanzwe yize imibare n’ibinyabuzima n’ubutabire, asoje amasomo nta kazi yari afite, ariko aho ahuguriwe ubu yahise abona akazi muri Ayateke star company kubera ubuhanga yagaragaje.
Yagize ati: "Nahuguwe uburyo amazi akoreshwa, uburyo amazi bayitaho, uburyo bishyuza; nahuguwe muri electronic billing (kubara ibiciro by’amazi yakoreshejwe hifashishijwe ikoranabuhanga). Ibyo byose nta bumenyi na buke nari mbifiteho. Hari aho bingejeje, hari aho byankuye; naje kugira amahirwe yo kubona akazi niteza imbere nza gufasha Umuryango wanjye, ku buryo ubungubu ndi ku rwego rwo kwitegura kwiga Kaminuza yigenga niyishyurira."
Uyu mukobwa avuga amaze guhugurwa yaje kubona ko abo yasimbuye mu kazi hari ibyo bicaga kuko batari bahugukiwe ibyo bakora.
Ati: "Naje kubona itandukaniro rinini riri hagati yanjye n’abongano batahuguwe; nkaho nkorera naje gusanga umukozi wari uhari mbere hari uburyo yashoboraga kwishyuza amazi atarakoreshejwe, ugasanga hari uburyo abakiriya bamwe bakoraga amakosa muri mubazi z’amazi ntabibone, nagiye mbona ahantu henshi uwo atigeze abimenya."
Umuyobozi Mukuru wa Ayateke star company ltd, Eng. Sebikwekwe Cyprien, yavuze ko bajya gutekereza uwo mushinga nabonaga ibibazo by’ubushobozi bucye bw’abakozi mubyo gucunga amazi.
Yagize ati: "Twagize ikibazo cyuko abo bakozi twabonaga ko bafite ikibazo cy’ubushobozi buke; nibwo twagize amahirwe tuza kubona amakuru yuko hari imishinga iterwa inkunga na GIZ, turabegera tubyereka icyo gitekerezo cyuko turi company itanga serivisi z’amazi mu bice by’icyaro, ariko ko dufite ikibazo cy’abakozi bacu ubona ko bakeneye amahugurwa."
Mu kugira ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa, watwaye amayero abarirwa mu bihumbi 400, umuterankunga GIZ ntiyagombaga kurenza 50% by’agaciro k’umushinga bityo Ayateke star company yishakamo andi kimwe cya kabiri cyayo ngo umushinga wose ukore.
Eng. Sebikwekwe avuga ko nko mubo nahugiye harimo abakora ku mashini zizamura amazi kandi iyo uzikoraho atabihuguriwe neza ashobora guteza impanuka akaba yafatwa n’amashanyarazi cyangwa indi mpanuka ikaba.
Uyu mushinga kandi wateganyaga ko mubo uzahugura hazaba harimo abagore n’abakobwa bagize 30% byabo ariko bararenze bagera hejuru ya 40% byabo kandi bagaragaje ubushake n’ubushobozi nk’abagabo bari kumwe ndetse bamwe bagira akarusho.
Ku ruhande rwa GIZ yateye inkunga uyu mushinga, yavuze ko babonye uwo mushinga basanga uhuye neza n’inshingano zabo, zo gufasha abanyarwanda kubona akazi ariko biturutse ku mushinga wateguwe n’uwikorera ku giti cye.
Habinshuti Norbert, uhagarariye program yitwa Develop ya GIZ ifatanya n’abikorera mu mishinga, yagize ati: "Ni inyungu kuri Ayateke nka kampani icunga amazi kubera ko bituma akazi kayo gakorwa neza, gusana amazi bikihuta, bikagabanya ibihombo ariko ni inyungu ku ruhande ry’umuryango nterankunga nka GIZ kuki icyo iba ishaka ni uko abantu bagira ubumenyi butuma babona akazi ku isoko n’ako kazi bakakabona."
GIZ ivuga ko amarembo afunguye ku bandi bikorera bafite imishinga itanga akazi ku baturage.
Uyu mushinga usize abantu 12 mu bahuguwe bari ku rwego rwo guhugurwa abandi, usize kandi 102 bafite akazi gahoraho, unasize hari abakora mu by’imiyoboro y’amazi babaye abanyamuryango nyabo b’ihuriro Rwanda Plombers Organization.
Samuel Mutungirehe





















