Ndayambaje Jean Claude
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo 2021, mu kigo cy’igihugu cy’amahoro (Rwanda peace Academy) i Nyakinama mu karere ka Musanze hasojwe amahugurwa ya ba Ofisiye 20 b’igisirikari cy’u Rwanda (RDF officers) azabafasha guhugura abandi mu bikorwa byo kuba indorerezi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu muryango w’Abibumbye.
Aya mahugurwa bakaba bari bayamazemo ibyumweru bigera kuri bibiri kuko yatangiye Tariki ya 8 ugushyingo , Aho yari yitabiriwe n’aba Ofisiye 20 b’igisirikari cy’u Rwanda (RDF)
Abasoje aya mahugurwa bavuga ko bungutse ubumenyi bwinshi bwiyongera kubwo bari basanzwe bafite, bujyanye no kuba indorerezi ndetse kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no himo Ku Isi.
Maj.Catherine Mutegaraba n’umwe mubasoje aya mahugurwa avuga ko bungutse byinshi cyane ubu bafite ubushobozi bwo kuba bahugura abandi basirikari b’u Rwanda bitegura kuzajya mu butumwa Kandi kuba bazajya bahugura abandi mu bikorwa byo kuzaba indorerezi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ari amahirwe n’ishema rikomeye cyane Ku gihugu.
Yagize ati "Muri iki gihe tumaze hano twize uburyo indorerezi zitwara igihe ziri mu butumwa ndetse twayungukiyemo byinshi natwe tugomba gufasha bandi , nanone Kandi tufite amahirwe yo kuzajya tujya no gutanga Amahugurwa mu bindi bihugu, ubusanzwe twigishwaga n’abanyamahanga bonyine ubu noneho abanyarwanda bagiye kuzajya bigishwa natwe abanyarwanda duhuje ururimi barusheho gusobanukirwa neza."
U Rwanda rukunze kohereza abasirikari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bitandukanye , niyompamvu bisaba ko bagomba kuba bafite ubumenyi buhagije kugira ngo bazabashe gukora inshingano zabo neza bwo kuba indorerezi mu gihe bari mu butumwa.
Maj. Aime Mwanangu Nkuranga avuga ko muri aya mahugurwa babonye impamba ifatika Ku buryo bafite ubumenyi buhagije bw’uburyo umusirikari w’u Rwanda ashobora kujya mu mahanga kubungabunga amahoro afite ubushobozi n’ubumenyi buhagije.
Aragira ati "Ndishimye cyane ko turangije aya mahugurwa, twabonye ubumenyi bwo kuzahugura abandi mu bikorwa byo kuba indorerezi no kubungabunga amahoro n’umutekano ku Isi, ndagira ngo mbizeze ko dufite ubumenyi buhagije bizafasha abasirikari bacu kuzasohoza tuzajya natwe duhugura kuba basohoza inshingano zabo neza."
Umuyobozi wa "Rwanda Peace Academy" Col (Rtd)Jill Rutaremara, yabwiye itangazamakuru ko aya mahugurwa aba ba Ofisiye basoje yari agamije kubahugurira kuzahugura abandi mu bikorwa byo kuzaba indorerezi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano .
Aragira ati "Aya mahugurwa arangiye agenerwa abasirikari b’indorerezi bahugurwa ariko nabo bakazahugura abandi , icyatumye aya mahugurwa abaho nuko ingabo z’u Rwanda zigira uruhare mu kubungabunga amahoro Ku Isi, cyane ko u Rwanda bahora barusaba kohereza indorerezi , nukuvuga ko rero tugomba kugira abantu bafite ubushobozi buhagije bishobora kwikemurira ibibazo, iki gitekerezo cyaje cyane cyazanywe n’abayobozi ba RDF, twizeye ko babonye ubumenyi buhagije buzabafasha guhugura abandi."
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kugira abanyarwanda bafite ubumenyi ari amahirwe akomeye.
Ati "Twakoreshaga mafaranga menshi dushaka abanyamahanga bo kuza guhugura abasirkare bacu ariko ubu abanyarwanda nibo bagiye kuzajya bahugurwa bagenzi babo.
Ubusanzwe aya mahugurwa yo ku rwego rw’abazahugura abandi mu bijyanye no kuzaba indorerezi atangwa binyuze muri gahunda y’ubufatanye na Leta y’ubwongereza n’u Rwanda bumaze imyaka igera muri 7 mu bijyanye no kubungabunga Amahoro n’umutekano mu muryango w’abibumbye .
Abasoje aya mahugurwa uko ari ba Ofisiye 20 bahawe impamyabumenyi (Certificate) bahize kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bahawe bikazafasha igihugu kugira abazahugura abandi mu bihe birinimbere mu bijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano.















