Amakuru arimo guturuka mu Bwongereza ni uko abimukira bariyo barimo kwihisha birinda koherezwa mu Rwanda.
Ubwongereza n’u Rwanda baherutse gushyira umukono ku maseserano yo kujya Ubwongereza bubanza kohereza mu Rwanda abimukira n’impunzi bajya gushakirayo ubuhunzi n’amaramuko kuko muri icyo gihugu babayeyo benshi no mu rwego rwo gukumira icuruzwa ry’abantu ryakorerwaga mu bihugu bitandukanye cyangwa bamwe bakarohama
mu nyanja bagana ku mugabane w’Uburayi.
BBC yanditse ko hari ibirego bimaze kugezwa mu bucamanza bw’icyo gihugu birwanya uyu mugambi w’ibihugu byombi, ndetse bisa n’ibyakerereje ishyirwa mu bikorwa ryawo.
Croix Rouge na Refugee Council bivuga ko gutinya koherezwa byatumye bamwe mu basaba ubuhungiro bakora ibikorwa byo kwibabaza, kandi umwe yagerageje kwiyahura.
Imiryango myinshi ifasha yanenze leta y’Ubwongereza kugambirira kwikuraho inshingano zo gufasha abahahungiye.
Ibiro bya minisitiri w’ubutegetsi w’Ubwongereza i London bivuga ko bikora ibishoboka byose mu kurwanya kwibabaza no kwiyahura.
Ibi biro bivuga ko byizeye ko kohereza mu Rwanda abo bimukira batemewe n’amategeko bizaca intege abakora ubucuruzi bwo kwambutsa abantu.
Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yanenze Ubwongereza guha umutwaro "igihugu gikennye kurushaho" no kwihunza inshingano ku mpunzi.
Leta y’u Rwanda ivuga ko yemeye aya masezerano nk’igikorwa cyo "gufasha gukemura ikibazo cyananiranye" cy’abimukira.
Hagati aho, kuwa mbere minisiteri y’ubutegetsi y’Ubwongereza yasohoye raporo ivuga ko bazi ko impunzi z’abatinganyi n’abandi b’amahitamo njyabitsina yihariye bashobora kugirirwa nabi mu Rwanda.















