Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Banki nkuru y’u Rwanda iratangaza ko itumbagira ry’ibiciro rizakomeza kugeza mu mwaka wa 2023

Thursday 12 May 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutesi Scovia

Banki nkuru y’u Rwanda iratangaza ko itumbagira ry’ibiciro rikomeje kugaragara mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi rizakomeza kugaragara no mu mezi ari imbere bitewe n’impamvu zitandukanye zitera iryo tumbagira harimo ibiciro by’ubwikorezi, ibikomoka kuri peteroli n’intambara y’uburusiya na Ukraine. Gusa Guverineri John Rwangombwa avuga ko hari ikizere ko mu mwaka utaha ibi biciro bishobora kuzatangira kumanuka bigatanga agahenge.

Mukiganiro n’Itangazamakuru hasobanurwa porotike y’ifaranga
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, ya bigarutseho mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa kane.

Yagize Ati “Ibyo byose iyo ubishyize hamwe bigaragaza ko umuvuduko w’ibiciro ku masoko muri uyu mwaka uzaba uri hejuru y’igipimo tugenderaho, nticyagombye kurenga 8% ariko kubera ibi bibazo biri ku rwego mpuzamahanga, tubona muri rusange umuvuduko w’ibiciro muri 2022 ushobora kugera ku 9.,2%.”

“Ariko twareba mu mwaka utaha, bizatangira kugenda bimanuka tujye ku mupuzadengo hafi ya 7,6%, ndetse mu gice cya kabiri cy’umwaka utaha bizamanuka bigere kuri hafi kuri 5%, ari cyo gipimo ubundi ngenderwaho twifuza ko bitarenga."

Komite ya Politiki y’ifaranga yavuze ko hagendewe kuri icyo cyizere, yafashe icyemezo cyo kugumisha igipimo fatizo cy’inyungu ya BNR kuri 5%.

Imibare yatangajwe na banki nkuru y’u Rwanda kuri politiki y’ifaranga yerekanye ko mu buryo mpuzandego mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022, ibiciro byazamutse ku gipimo cya 5.9% ari nako bihagaza kugeza uyu munsi mu mibare y’igihembwe cya kabiri kigikomeje.

BNR ariko igashingira no ku mibare iherutse kugaragazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yrrekana ko ibiciro mu kwezi gushize kwa kane byari byazamutseho ku gipimo cya 9.9%, ifata umwanzuro ko ibi biciro byatumbagiye kandi ingamba za leta zigomba gukomeza mu bijyanye no kugabanya uburemere bw’iryo zamuka.

Muri rusange BNR igaragaza ko Ubukungu bwisi bwazamutseho ku gipimo cya 3.6% mu gihe ubwo munsi y’ubutayu bwa Sahara bwazamutse ku gipimo cya 3.8%.

Mu mpamvu zigaragazwa na BNR ku itumbagira ry’ibiciro harimo ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isi byazamutseho 79.9% yose bikaba byarazamuye ibiciro muri rusange ku isi ku gipimo cya 7.4%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru