Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Barack Obama, Oprah na Aliko Dongote bazarebera imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi

Friday 22 June 2018
    Yasomwe na

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umusitari mu biganiro bica ku ma televiziyo no mu mafilimi y’uruhererekane, Winfrey Oprah n’umwe mu bakire bakomeye muri Afurika, Aliko Dongote bazasura igihugu cya Kenya mu kwezi gutaha.

Barack Obama ufite inkomoko muri Kenya agiye gusura iki gihugu mu gihe hari gukinwa imikino y’igiombe cy’isi aho byitezwe ko azasura icyaro ababyeyi be bakomokamo.

Obama n’abamuherekeje bazagera muri Kenya kuwa 15 Nyakanga 2018, kuwa 16 berekeze muri afurika yepfo kwitabira inama y’ikigo cya Nelson Mandela igiye kuba ku nshuro ya 16.

Byitezwe ko Barack Obama azasura nyirakuru utuye muri Kogelo, akabonana na Perezida Uhuru Kenyatta n’uhagarariye ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta, Raila Odinga.

Barack Obama na bagenzi be bazaba bari muri Kenya ku munsi wa nyuma wo gusoza imikino y’igikombe cy’isi aho azarebana finali n’abakomoka mu muryango we ndetse n’abaturage ba kenya.

Barack Obama azaba aje muri Kenya ku nshuro ya gatatu nyuma y’uruzinduko yagize mu 1987, 1992 ndetse akaba anaheruka gusura iki gihugu kuwa 20 Mutarama 2015 ubwo yari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru