I Nyagatare ku bitaro bikuru bya Gatunda, niho hatangirijwe ibikorwa byo kuvura abaturage ku buntu, bikozwe n’inzego z’umutekano ari zo Ingabo z’igihugu ndetse na Police.
Ibikorwa byahereye ku kuvura indwara z’amenyo, iz’uruhu, amagufa ndetse n’izindi zisaba ko abaturage bahabwa turansiferi, ibintu rimwe na rimwe bituma bashobora kumara igihe kinini bataravurwa.
Minisitiri w’ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko ibyakozwe biri mu rwego rwo kwegera abaturage kugira ngo boroherwe n’urugendo bakoraga bajya kwivuza.
Dr. Nsanzimana yagize ati: "Nubwo tuba dufite amavuriro asanzwe yita ku bantu bakajya kwivuza, hari igihe haba hari umuntu utaragezweho cyangwa ategereje kuzavurwa kuko abivuza baba ari benshi kurusha abavura, aha rero tuba twazanye imbaraga nyinshi cyane tukazishyira hamwe, ingabo z’igihugu na Police, bigatuma na wa wundi batari bageraho cyangwa waheze mu rugo, abajyanama b’ubuzima bamutuzanira akavurwa byihuse".
Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko ibi bikorwa bitazakorwa aha gusa ahubwo ko bizakorwa mu gihugu hose ndetse hari n’ibindi bizakorwa birimo no kubakira abaturage.
Yakomeje agira ati: "Abaganga bazajya bagenda basimburana, bava mu karere bajya mu Kandi, ntamuturage uzasigara atavuwe. Dufite intego y’abaturage bazavurwa, amazu azubakwa, ibiraro bizasanwa, n’ibindi bizakorwa".
Ku ruhande rw’abaturage, barashimwa ibikorwa bakorewe, kuko babikorewe ku buntu; hari abakuwe amenyo, hari n’abandi bavuwe indwara zitandukanye.
Umwe mu bahereweho na serivisi zo kuvurwa yagize ati: "Icyo nungutse ni uko bamvuriye umwana ntanifaranga batwatse, bavuze bati twirinde hatagira utwaka amafaranga."
Undi nawe ati: "Batwakiye neza cyane, ntamafaranga bigeze batwaka, kuba bankuye iri ryinyo ndi kumva ari ibintu byiza cyane, ntakibazo nagize".
Ibi bikorwa byo kuvura abaturage muri Nyagatare bizakorwa mu gihe kingana n’icyumweru ndetse bizanakomeza hirya no hino mu Nyagatare nk’uko bizajya bikorwa mu gihugu hose.
Ibikorwa biri gukorwa n’Ingabo na Police, ni ibyo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere, bikaba bifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza kwibohora 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda.”
Yanditswe na Valens Nzabonimana























