Minisitiri w’Ingabo za RDC, Jean Pierre Bemba, yijeje abatuye umugi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru ko MONUSCO ifatanya n’ingabo za Leta FARDC ku rugamba.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yururukaga ku kibuga cy’indege i Goma aje kureba uko urugamba ruhagaze cyane muri SAKE, aho ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa babo nka SADC bahagaze mu mirwano na M23.
Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa Agence Congolaise de Presse, ACP, ko MONUSCO yaba iri gukemagwa ku bufatanye n’ingabo za Leta mu guhangana na M23, Bemba yagize ati: "Abaturage ntibagomba kwiheba. MONUSCO ikorana na FARDC. Ndabizeza ko MONUSCO iri ku ruhande rwacu kandi ikorana natwe."
Abajijwe ku bufatanye n’ingabo za SADC icyo burimo gutanga n’igihe zaziye, Bemba yagize ati: " Ndemeza ko ingabo za SADC zirwana zirwanira iza FARDC. Zifatanya urugamba natwe. Ingabo za SADC ziza buri munsi.
Hagati aho nubwo Bemba vuga atyo, Umuvugizi wungirije wa M23, Oscar Balinda, yabwiye
Radiotv10 ko habuze gato ngo abarwanyi babo bafatire matekwa Bemba mu mujyi wa Sake.
