Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Biravugwa ko Col makanika yishwe na Drone ya FARDC

Thursday 20 February 2025
    Yasomwe na

Amakuru ataremezwa n’urwego urwo ari rwo rwose, kuva ku waba yabikoze, aravuga ko Colonel Michel Rukunda Makanika uyobora umutwe wa Twirwaneho yishwe arashwe n’igitero cy’indege zitagira abapilote zizwi nka Drone zo mu ntambara ziri kwifashishwa n’igisirikare cya Leta ya Congo, FARDC.

Col Makanika yahoze ari umusirikare mu ngabo za Leta, FARDC kugeza mu mwaka wa 2020 ubwo yitandukanije na Leta, agahitamo kujya kurwanira bene wabo b’Abanyamulenge bakomeje kwicwa bazira uko baremwe.

Uyu muyobozi wa Twirwaneho yaba yishwe mu gihe abarwanyi ba M23 bakomeje gufata ibice bitandukanye byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Nyuma yo gufata Bukavu mu mpera z’icyumweru gishize, M23 yigaruriye kandi agace k’ubucuruzi kari hagati y’u Rwanda, DR Congo n’u Burundi ka Kamanyola kuri uyu wa kabiri.

Iki gitero cyagabwe kuri Makanika cyateguwe n’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), gifatanyije na Wazalendo ndetse n’abasirikare b’u Burundi.

Ni mu gitero cya drones cyagabwe ahitwa mu Gakangara, muri segiteri ya Ngandja, muri Teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ijwi rya Amerika VOA, ryasakaje ayo makuru ku mbuga nkoranyambaga muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Gashyantare 2025.

Iki gitangazamakuru cya Amerika cyanditse ko amakuru cyayahawe n’abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho, bavuze ko drone yarashe mu birindiro byabo biri ahitwa Gakangara, muri segiteri ya Ngandja, muri Teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’epfo yica abantu 6 barimo Koloneli Michel Rukunda Makanika.

Iki gitangazamakuru cyibajijweho cyane, cyakomeje kivuga ko bamwe mu baturage batuye mu Minembwe babonye iyo drone bavuga ko yanyuze mu kirere cya Gahwera ija kurasa ibirindiro bya Twirwaneho.

Gusa hari andi makuru ava i Minembwe avuga ko Col Makanika yakomeretse cyane n’ubwo FARDC yateye ifite misiyo yo kwica Col Makanika.

Hakoreshejwe indege zitagira umupilote (drones), gusa zaje gushwanyaguzwa n’abarwanyi ba Twirwaneho.

Iki gitero cyagabwe mu rwego rwo guca intege Twirwaneho, kuko hari amakuru avuga ko iri hafi kwihuza n’umutwe wa M23 kugira ngo bakomezanye urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Col Makanika aherutse gutangaza ko nta kibazo kibirimo gukorana na M23 cyangwa undi wese wifuza ko akarengane bakorerwa gahagarara, kuko bose bafite intego yo kurengera abaturage bicwa bazira uko bavutse muri RDC.

Yagize ati: “Umuntu wese ubabajwe n’ibitubaho, yaba M23 cyangwa abandi, ni uko na bo bababazwa n’ivangura, itotezwa n’iyicwa ry’ubwoko bumwe buzira uko bwaremwe. Uwo muntu wese wumva ko tugomba kwirwanaho aho gutega amajosi, turi kumwe”

Twirwaneho ni umutwe w’urubyiruko rw’Abanyamulenge wishyize hamwe ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ukomeje kugaragaza ko ubu bwoko bukwiye kwirwanaho aho gukomeza kwicwa urusorongo.

Umutwe wa Twirwaneho wakomeje kugenda uhuzwa na M23, RDC ivuga ko ari wo muzi w’ibibazo by’umutekano muke uri muri iki gihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru