Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Biravungwa ko U Bufaransa bushobora kuvana ingabo zabwo muri Mali nyuma yo kwirukana Ambasaderi wabwo

Wednesday 2 February 2022
    Yasomwe na

U Bufaransa bwatangaje ko bugiye kwiga ku kuvana ingabo zabwo muri Mali, nyuma y’uko ambasaderi wabwo muri icyo gihugu ahawe amasaha 72 ngo abe yasubiye iwabo.

Ambasaderi Joel Meyer yirukanywe ku wa Mbere nyuma y’amagambo yavuzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Jean Yves Le Drian, akarakaza ubutegetsi bwa Mali.

Le Drian yavuze ko ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Mali butemewe kuko bwishyizeho. Ni amagambo yavuzwe nyuma y’iminsi u Bufaransa budacana uwaka n’icyo gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Kuri uyu wa Kabiri, u Bufaransa bwatangaje ko bizagera rwagati muri Gashyantare bwamaze gufata umwanzuro ku ngabo zabwo zari ziri muri Mali guhangana n’imitwe y’iterabwoba.

U Bufaransa bufite ingabo zisaga ibihumbi bine mu gace ka Sahel Mali ibarizwamo kazahajwe n’imitwe y’iterabwoba guhera mu 2012.

Hafi kimwe cya kabiri cy’ingabo z’u Bufaransa ziri muri ibyo bikorwa, zibarizwa muri Mali.

U Bufaransa buvuga ko bushobora kugabanya cyangwa bukavana ingabo zabwo muri Mali, ibikorwa byo guhashya iterabwoba muri Sahel bigasigara mu maboko y’ingabo z’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ziriyo mu cyiswe ‘Takuba’.

Umuvugizi wa Leta y’u Bufaransa, Gabriel Attal yatangaje ko nyuma y’ibyo Mali yakoze badashobora kwemera ‘ko ibintu bikomeza kuriya’.

U Bufaransa bwinubiye ko ubutegetsi buyobowe na Col Assimi Goita muri Mali bwahiritse Perezida b’abasivile bari bashyizweho, kuba barananiwe gutegura amatora no kuba icyo gihugu cyarahise gicudika mu buryo budasanzwe n’u Burusiya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru