Monday . 11 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more
  • 23 April » AFC/M23 na Kinshasa bemeranyije guhererekanya imfungwa zikanyuzwa muri Uganda – read more
  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more

Bolsonaro yerekeje mu nkiko

Wednesday 23 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Jair Bolsonaro wahoze ari perezida wa Brésil, yitabaje inkiko ngo ziteshe agaciro ibyavuye mu matora ya Perezida aherutse kuba.

Ni amatora yagaragaje ko Luiz Inacio Lula da Silva ari we watsindiye intebe nkuru kuruta izindi muri icyo gihugu.

Biteganyijwe ko Lula azarahirira kuyobora Brésil tariki 1 Mutarama 2023, agasimbura Bolsonaro wari umaze ine ku butegetsi.Mu kirego yatanze, Jair Bolsonaro yavuze ko hari imashini zifashishijwe mu gutora kandi zarapfuye bityo amajwi zabaze atagomba kwizerwa.

Yavuze ko mu gihe ayo majwi y’imashini zapfuye yateshwa agaciro, Bolsonaro yahita aza imbere mu majwi akaba ari we ubarwa nk’uwatsinze.

Komisiyo y’amatora yo yavuze ko kubera ko izo mashini ari nazo zifashishijwe mu cyiciro cya mbere cy’amatora, ari byiza ko Bolsonaro anarega asaba gusuzuma amajwi zabaze mu cyiciro cya mbere nayo agasuzumirwa hamwe n’ayo zabaze mu cyiciro cya kabiri.

Urukiko rw’ikirenga rushinzwe amatora rwahaye Bolsonaro n’ikipe ye amasaha 24 yo kuba bavuguruye ikirego cyabo kugira ngo gisuzumwe, nk’uko Igihe dukesha iyi nkuru cyabitangaje.

Amajwi yavuye mu matora yabaye mu kwezi gushize agaragaza ko Lula yagize amajwi angana na 50.9% by’abatoye mu gihe yagize amajwi 49.1%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru