Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Bugesera: Abatuye Nyakwibereka barambiwe kuvoma ibiroha bibatera inzoka

Thursday 13 January 2022
    Yasomwe na

Abaturage bo mu mudugudu wa Nyakwibereka mu kagari ka Kayumba, mu murenge wa Nyamata wo mu karere ka Bugesera, barataka ikibazo cy’amazi meza kuko barambiwe kuvoma amazi mabi yo mu gishanga.

Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga ku iriba rya Cyaruda, ahahoze ivomero rizwi nka Nayikondo ryashaje rikangirika, yasanze abaturage bavoma amazi mabi, kuko bayadaha mu gisimu cyari cyaracukuwe ubwo hubakwaga iryo riba rya Nayikondo.

Abaturage bavuga ko ayo mazi abatera inzoka za buri gihe kuko babura andi banywa bakisanga bayanyoye, bakayatekesha n’ibindi byose kandi arimo imyanda myinshi.

Rugano James ni izina twahaye umwe mu batuye mu gasantere ka Nyakwinereka ku bw’umutekano we, yavuze ko inshuro nyinshi abana babo barwaragurika ibicurane, inkorora ndetse n’inzoka kuko banywa amazi mabi.

Yagize ati "Hano Cyaruda nawe urabyibonera ni amazi mabi, kuko buri wese aba adaha ahagaze hejuru y’iriba hakajyamo ibyondo yazanye mu nkweto byo hasi ku isayo y’inka ziba zahagize gutya. Turemera tukayanywa kuko nta handi wabona amazi yo kunywa meza.

Njye umwana ahorana ibicurane bidakira, inkirora, n’inzoka iyo zabaye nyinshi mu nda ndongera tukajya kuvuza."

Karekezi Paul we yagize ati "Njye niyo nyanyweye ndara numva mu nda bicuga nk’ibikeri birwaniramo, ariko kubera ko nta yandi mazi dufite uremera ukanywa, mugateka, twarabimenyereye."

Nyiraneza Judith we twamusanze avuye kuvuza umwana we ku kigo nderabuzima cya Nyamata atubwira ko inzoka zarembeje umwana we bigera aho abona umwana amurebyeho.

Yagize ati "Ntuye aho Nyakwinereka ariko kuba tutagira amazi meza ntibituma dusiba kwa muganga. Bamusanzemo inzoka zo mu nda ariko ubwo baduhaye imiti araza gukira. Ntabwo rwose najya mbona inkwi zo guteka amazi ya buri gihe, ndemera nkayamuha Imana ikamurinda cyangwa akarwara nk’uku."

Aba baturage bavuga ko bategereje amazi ya WASAC ariko bikomeje gutinda kandi bumva ko indi midugudu begeranye amazi yabagezeho.

Ku murongo wa Telefone twabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Mushenyo Innocent atubwira ko igisubizo abo baturage bateganyirijwe kiri hafi, aturangira Umukuru w’Umudugudu wa Nyakwibereka ko ari we uzi neza umunsi ku wundi aho kigeze.

Umukuru w’Umudugudu wa Nyakwibereka, Mwiseneza Robert, yatubwiye ko ibintu byose bisabwa ngo amazi meza agere ku baturage byakozwe, mu minsi mike baba babonye ivomero rusange.

Yagize ati "Twaracukuye imiyoboro, twaahyizemo amatiyo, ubu hasigaye kubakwa ivomero. Ejobundi WASAC yari yadusuye baratubwira bati twubake vuba baze bashyiremo za konteri.

Ubu dusa nk’abageze ku iherezo ryo gusoza, ni uburyo bwo gushaka amafaranga yo kubaka ako kazu k’amazi; ni nk’icyumweru kimwe, bibiri bikaba byarangiye."

Abahanga mu by’ubuzima bahamya ko hafi 80% by’indwara abaturage barwara ziba zifitanye isano n’isuku, cyane ituruka ku mazi meza, yaba ayo banywa cyangwa ayo batekesha.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru