Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Abatuye mu mudugudu wa Nyakwibereka mu Kagari ka Kayumba mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, barashima itangazamakuru rya Mamaurwagasabo ryabakoreye ubuvugizi bakabona iriba ry’amazi meza ryiyongera ku ivomo naryo rishya bagejejweho vuba, mu gihe baherukaga amazi meza mu myaka igera kuri 36.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, muri Mutarama 2022, nibwo bamwe mu batuye umudugudu wa Nyakwibereka batangarije Mamaurwagasabo ko barambiwe kuvoma ibiroha bibatera inzoka.
Icyo gihe bavugaga ko bari bafite amazi ahitwa Cyaruda, ahahoze ivomero rizwi nka Nayikondo ryashaje rikangirika, abaturage bavoma amazi mabi, kuko bayadaha mu gisimu cyari cyaracukuwe ubwo hubakwaga iryo riba rya Nayikondo.
Ukoabaturage bari barazonzwe n’amazi mabi ku iriba rya Cyaruda
Nyuma gato y’ubuvugizi Mamaurwagasabo yakoze abatuye uyu mudugudu bahawe umuyoboro w’amazi hubakwa ivomo barigizemo uruhare, bafungura robine y’amazi baruhuka bya biroha byo mu gishanga.
Bidatinze abaturage babwiye umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ko rya riba rya mbere ryasanwe ubu bakaba ikibazo cy’amazi cyarakemutse, kuko niyo yabura kuri robine atabura ku iriba rusange ry’abaturage rya Cyaruda.
Mukaneza Juventine yagize ati “Ikibazo cy’amazi muri Nyakwibereka cyarakemutse. Mwarakoze ku buvugizi mwadukoreye, kuko na nyuma yo kubona robine y’amazi na ya Cyaruda barayubatse neza, iyo ubuze amazi mu mudugudu wikoza mu kabande ukazana amazi nayo meza.”
Aba baturage bavuga ko kwegerwa n’amazi meza mu mudugudu bigiye kubafasha kwirinda indwara zandurira mu mazi mabi, nk’inzoka n’izindi kandi bibafashe kongera isuku mu ngo no ku mubiri.
Ubwo Mayor Mutabazi Richard yafunguraga ivomo ry’amazi meza ryubatswe ku bufatanye n’abaturage ba Nyakwibereka
Ubwo bafungurwaga umuyoboro w’amazi muri uyu mudugudu, Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yababwiye abaturage ko imbaraga byasabye zose mu kwigezaho amazi bazanazishyira mu kurinda ko ritakangirika.
Ivomo uko ryari ryarapfuye
Ivomo rya Cyaruda naryo ryaringeye rirasanwa


















