Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Bugesera: Hari ababyeyi babuze Code z’abana bituma bivuza nka Magendu

Monday 31 January 2022
    Yasomwe na

Mu gihe Goverinoma y’u Rwanda yashyiriyeho Abanyarwanda bose amahirwe yo kugira ubwishingizi ku buzima bwa Mituweli, mu karere ka Bugesera ho hari ababyeyi bafite ikibazo cy’uko bishyuye imisanzu yose ya mituweli ku muryango yabo ariko babuze Code zifashishwa mu kuvuza abana batarafata indangamuntu, bituma abarwaye babura uko bavurwa iyo bageze kwa muganga, ababyeyi bakavuza magendu.

Ubusanzwe kugira ngo umwana utarafata indangamuntu abashe kwivuza ku bitaro bya Leta akoresheje Mituweli agomba kuba afite nomero igizwe n’imibare, izwi nka "Code", ituma igihe ageze ku kigo nderabuzima cyangwa ku butaro babona uko bamenya ko umuryango we wishyuye mituweli n’andi makuru akenewe kuri we bitewe n’icyo iyo code yagenewe.

Umwe mu babyeyi bo mu mudugudu wa Nyakwibereka, Nyiramahoro Josiane, mu kagari ka Kayumba mu murenge wa Nyamata ho mu karere ka Bugesera, yabwiye umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ko atari we wenyine ufite ikibazo cyo kuba abana be batarafata indangamuntu barabuze Code bavurirwaho kwa muganga.

Yakomeje avuga ko bituma umwana umurwariyeho abura uko amuvuza, indwara itakikiza rimwe na rimwe bigasaba kumugurira imiti kandi bishobora kugira ingaruka kuko aba atasuzumwe na muganga ngo amenye imiti nyayo akwiye gufata ijyanye n’indwara amusuzumyemo.

Yabisobanuye agira ati "Abana banjye, abakuru barifotoje, umwe indangamuntu yarayibonye; ariko abatoya narababuze mu mashini yo ku murenge. Nubwo bose ntababarurije inaha kuko atari ho bavukiye ariko abo bakuru ndababona muri mashine, barakurura bikaza muri mashine.

Baratubwira ngo icyo gitabo babaruyemo ntikigaragara tukayoberwa, baratubwira ngo ntabwo barimo. Birimo kunteza ingaruka zo kutavuza kuri mituweli; iyo barebye ku kiciro cya mituweli baba bariho, turanishyura nta kibazo ariko kuko tudafite iyo Code kuri abo bato ntibavurwa kuri mituweli. No kugera ku bitaro bya ADPR/Nyamata ntabwo bavurwa kubera icyo kibazo."

Uyu mubyeyi avuga ko ikibazo cya Code akigira ku bana bane bato afite, bavutse guhera mu 2008 kuzamura.

Uyu mubyeyi yibambaje umunyamakuru amuhuza n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Mushenyi Innocent, amwizeza ko azabimufashamo ku munsi wagenewe kwakira ibibazo by’abaturage ku biro by’umurenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa Mushenyi yamubwiye muri aya magambo, agira ati "Uzaze ku biro ku wa gatatu turebe, bagufashe."

Kugeza ubu harishyurwa imisanzu ya mituweli umwaka utaha, wa 2022/2023 kuko kwishyura imisanzu ya 2021/2022 byari biteganyijwe kurangirana na Mutarama 2022.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru