Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Bugesera: Inshuti z’Umuryango zabaye inkingi ikomeye ku burenganzira bw’umwana

Monday 29 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na MUTUNGIREHE Samuel

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Bugesera batangaza ko Inshuti z’Umuryango zifite uruhare rukomeye mu kugarura umubano mwiza hagati y’ababyeyi bafitanye amakimbirane mu ngo, agiraga ingaruka ku burenganzira bw’umwana.

Inshuti z’Umuryango ni umugabo n’umugore b’inyangamugayo batorwa ba bagenzi babo mu mudugudu, bakagira inshingano zo kugira inama ingo zifite amakimbirane zikongera kubana neza no kwita ku burenganzira bw’umwana mu muryango, arindwa ihohoterwa.

Umwe mu miryango yigeze kugirana amakimbirane yo mu murenge wa Nyamata mu kagari ka Kayumba, mu mudugudu wa Nyiramatuntu, umugore wo muri urwo rugo yatubwiye ko iyo hataba Inshuti z’Umuryango ubu umwe aba ari ukwe.

Yagize ati, “Umugabo wanjye yajyaga mu kazi mu gitondo byagera nijoro nka saa tatu nkabona araje ahumura inzoga, umushiha ari wose, namubwira nti ko nabuze icyo mpahisha gihagije akambwira ngo yakoreye ayo kurya, ngo simusakurize. Twitabaje inshuri z’umuryango acisha make.”

Mu rundi rugo, umwe mu barugize yavuze ko bagiye gutekereza kubagana ibintu bitangiye kugera kure.

Yagize ati “Twamaze umwaka wose twaratandukanye, byageze aho abana batangira kurwara imirire mibi. Begereye umugabo abanza kuzinanira ariko ageraho yemera ko duhura twese, turaganira batwereka ingaruka birimo kugira ku bana twiyemeza gusubirana, ubu dushyize hamwe, abana bameze neza.”

Agasantere ka Nyiramatuntu kabonekamo ingo zirimo n’izirimo ababyeyi batandukanye kubera amakimbirane bakiyambaza Inshuti z’Umuryango bakiyunga.

Nubwo bimeze gutyo ariko abagize Inshuti z’Umuryango muri uyu mudugudu batangaza ko bagihura n’imbogamizi y’abagabo bamwe babaswe n’inzoga badafasha abagore babo guhahira ingo.

Nyamwiza Thereze yagize ati: “Ni abasinzi, bajya mu kabari bakirirwa banywa inzoga z’inkorano, bakanywaera amafaranga ugasanga ntibahaha mu rugo rwabo."

Mugenzi we, Gahutu Bosco yavuze ko abana ari bo bahita bagerwaho n’ingaruka zihuse.

Ati, "Ntashobora kwiga ngo amenye neza; umwana aba nk’ikinya, ni wa mwana ubaho adaseka mu bandi."

Gahutu Bosco, Inshuti y’Umuryango mu mudugudu wa Nyiramatuntu

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe Imibereho y’abaturage, Imanishimwe Yvette, yavuze ko icyo kibazo kitari cyabageraho.

Ati, "Ntabwo navuga ngo bakingejejeho by’umwihariko nk’aba Nyiramaruntu, ariko turabizi ko mu muryango tugifite, si n’abagabo gusa n’abagore harimo abajya mu nzoga cyane ndetse ubusinzi bukaba imwe mu mpamvu ituma imiryango igirana amakimvirane."

Ku ruhande rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita bana, UNICEF mu Rwanda, Leo Muwoni, avuga ko bimwe mu by’ingenzi Leta y’u Rwanda yashyizemo mu kwita ku mwana birimo n’Inshuti z’Umuryango, zifasha mu kwita ku burenganzira bw’abana no kunga imiryango ifitanye amakimbirane.

Ati, "Kurinda umwana ni ukurinda ahazaza h’igihugu."

Leo Muwoni, ukuriye gahunda yo kwita ku burenganzira bw’umwana muri UNICEF Rwanda

Mu karere ka Bugesera hari Inshuti z’Umuryango 1132 zikorera mu midugudu 566 igize akarere, babiri mu mudugudu umwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru