Yanditswe na Alice Umugiraneza
Hari abagore bo mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza bavuga ko gahunda yo kuboneza urubyaro ari imwe mu ibanga ry’iterambere ryabo; bahamya ko umubyeyi utabyara indahekana bituma abasha kwita kubo yabyaye ndetse akita no ku nshingano z’urugo bigatuma iterambere ryihuta kuko ahorana imbaraga.
Bamwe mu bagore babwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko umugore utarumva gahunda yo kuboneza agomba guhindura imyumvire nk’iyo ishaje.
Kanakuze ziripa, ni umuturage wo mu murenge wa Muhoza yagize ati "Njyewe mba numva ari ibishoboka iyi gahunda yo kuboneza nayigisha umuntu wese, byaba ngobwa nkabimuteramo kugira ngo abyumve. Kuko hari nk’abantu bagishingira ku bintu bidafatika cyane cyane abanyamadini bitwaza ko ngo Imana itabyemera, ariko njyewe nabagira inama yo guhindura imyumvire."
Gikundiro Frolence nawe yagize ati "Njyewe kuboneza byaramfashije kuko kwigenzura byari byarananiye, buri mwaka nabaga mpetse ubundi ntwite, mbese byari byaranyobeye ariko aho nabonereje urubyaro ubu meze neza kuko bimfasha no kubona uko nita ku bandi bana mfite, nkabona uko nita ku isuku y’urugo mu gihe mbere isuku yari nke cyane kuko ntabonaga umwanya, cyane ko nta mbaraga nagiraga."
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Muhoza, Nirere Leopord, avuga ko ubwitabire mu kuboneza urubyaro bigeze kuri 54% mu babyeyi bahagana.
Yagize ati "Iyo umuntu aboneje urubyaro bituma abasha gutera imbere no gupanga gahunda ye y’iterambere; tukaba dushishikariza ababyeyi kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro kuko dusigaye dufite uburyo bwo kuboneza urubyaro umuntu akimara kubyara ariko umubyeyi aba yarateguwe mbere igihe aba aje kwipimisha inda, tukamushishikariza ko nabyara azaboneza urubyaro.
Hari ababyemera n’ababyanga, niho usanga uwanze kuboneza nyuma ya mezi 3 na 4 yongera gusama."
Nirere akomeza agira ati "Kugeza uyu munsi hari uburyo butandukanye bwo gukoresha mu kuringaniza urubyaro; hari uburyo bwa kamere umuntu akoresha nta kindi kintu ushyize mu mubiri wawe, uretseko butizewe. Hari n’uburyo bwa kizungu ari nabwo dushishikariza abantu, hari agapira k’imyaka 10 ko gushyira mu kaboko, ak’imyaka 5 ni 3. Hari urushinge rufite imisemburo rw’amezi 3, hari n’uburyo bw’ibinini bugira imisemburo 2 ndetse n’udukingirizo dushobora gukoreshwa ku bagore n’abagabo.
Ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) mu 2019/2020, bugaragaza ko hakurikijwe uburumbuke mu Rwanda, umugore bo mu migi umwe abarirwa abana 3.4, naho uwo mu cyaro akabarirwa abana 4.3.
Mu mwaka wa 2005 umugore ugejeje igihe cyo kubyara yabarirwaga abana 6, mu 2014/2015 uwo mubare wari ugeze ku bana 4.2 ku mugore naho muri 2019/2020 bagera ku bana 4 ku mugore.
Iyi mibare yerekana kandi ko abatagerwaho na serivisi zo kuboneza urubyaro bavuye kuri 39% muri 2005, bagera kuri 14% muri 2019/2020. Abagore bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu 2019-2020 bari 64%.
Ku birebana no kwifuza gukomeza kubyara, NISR igaragaza ko mu 2019-2020 abagore 51% batifuza kongera kubyara cyangwa barifungije burundu, 34% bifuza kuzongera kubyara nyuma, naho 3% ari ingumba, mu gihe 10% bifuzaga kubyara mu gihe cya vuba, 2% bo nta mwanzuro bafashe.

















