Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Bugesera :Kutumvira ababyeyi ingaruka zo kubyara imburagihe ku bangavu

Saturday 1 December 2018
    Yasomwe na

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora bahangayikishijwe n’imyitwarire y’abana b’abakobwa babyara bakiri bato aho basanga iyi myitwarire ishingiye ku cyo abana bise uburenganzira byutuma batumvira ababyeyi babo.

Nyinawabasinga Immaculee ni umubyeyi uvuga ko kirazira na baranyica iwacu ryari ijambo umwana yagenderagaho akirinda byishi, nyamara ngo ntibikibaho kuko utinyutse no kumukoza akanyafu ahamagara police bityo bigatuma igitsure cy’ababyeyi kitakibaho

yagize ati”mu gihe cyacu umwana yavaga mu rugo avuze aho agiye yanagenda ukaba uzi ko izuba ritarenga ataragera mu rugo,abana bubu ngo bafite uburenganzira aho umwana w’umukobwa agenda utazi aho yagiye akaza ijoro wamubaza ati nari nasuye inshuti wamucishaho akanyafu ngo uhohoteye umwana”
Aha niho abana bakura ingeso mbi zibaviramo gutwara inda bakabyara imburagihe.

Nyinawabasinga akomeza avuga ko kuvuga ko bataganiriza abana ataribyo bituma babyara kuko cyera bavugaga ko umwana ava mu mukondo n’ibindi byishi babeshyaga ariko ntabwo abana biyandarikaga nk’ubu, kwitwaza uburenganzira bikaba ariyo ntandaro ya byinshi.

Mugabonake Emmanuel avuga ko bigoye kumenya abahuye n’umwana mu nzira ava ku ishuri, bakamwigisha izindi ngeso mbi bituma usanga umwana atagitinya kubahuka abakuru akanabasuzugura.

Agize ati”abana babaye ibyigenge ntibubaha abantu bakuru kuko cyera umubyeyi wese aho wageraga agasanga umwana mu ikosa waramuhanaga ariko ubikoze kuri ubu bakujyana kuri police abana babaye aba leta ntibakiri ab’ababyeyi”.
Akomeza avuga hari abagabo batakigira ubumuntu bagashuka abana bato ari bo bagakwiye kubayobora.

Yagize ati “abagabo bubu nta mutima bakigira bashuka abana babaha utuntu bakababasambanya, bituma abana bacu batakinyurwa n’ibyo bahabwa n’ababyeyi babo babaha bityo bagakuramo ingeso mbi n’inda z’imburagihe”.

Umuyobozi w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’abadepite Donatille Mukabalisa muri sitade amahoroubwo yatangizaga iminsi 16 yo kurwanya ihoterwa

yagize ati “umuti wo gucyemura ikibazo cy’abangavu babyara tuwushakire ku barezi twamagana abasambanya abana bacu,ababyeyi mwongere kwigisha abana gahunda z’imyororokere, ariko cyane abana batanyurwa bagoswe n’irari ry’ibintu , ntibanyurwe n’ibyo ababyeyi bakishyira mu kaga”.

Mukabalisa avuga ko abayobozi bakwiye gufatanya hagamijwe gushaka igisubizo cy’iki kibazo cy’abangavu babyara imburagihe, atibagiwe n’abarezi ko bakwiye kwita kubana no mugihe bahuye nibyo byago bagasambanywa kugirango badatakaza ishuri.

Ibi byagarutsweho ubwo u Rwanda rwifatanije n’isi yose mu gutangiza iminsi 16 y’ubukangurambaga mu kurwanya Ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Umuyobozi w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’abadepite Donatille Mukabalisa yagize ati “umuti wo gucyemura ikibazo cy’abangavu babyara tuwushakire ku barezi twamagana abasambanya abana bacu,ababyeyi mwongere kwigisha abana gahunda z’imyororokere, ariko cyane abana batanyurwa bagoswe n’irari ry’ibintu , ntibanyurwe n’ibyo ababyeyi bakishyira mu kaga”.

Mukabalisa avuga ko abayobozi bakwiye gufatanya hagamijwe gushaka igisubizo cy’iki kibazo cy’abangavu babyara imburagihe, atibagiwe n’abarezi ko bakwiye kwita kubana no mugihe bahuye nibyo byago bagasambanywa kugirango badatakaza ishuri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru