Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera, bagaragaje ko bahuye n’ikibazo cy’ingutu, cyo kuba Leta y’Ubumwe yarabimuye ku masambu yabo bagatuzwa mu midugudu ariko amasambu yabo basanze abaruye mu miturire none imisoro ku bukode yababanye myinshi ku buryo bayobewe uko bazayishyura.
Abagaragaje icyo kibazo ni abatuye mu mudugudu wa Nyakwibereka mu kagari ka Kayumba, umurenge wa Nyamata.
Babitangarije Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ubwo yageraga mu mudugudu wa Nyakwibereka, hatahwa umuyoboro w’amazi abaturage biyujurije, ribatwaye agera kuri miliyoni 2.
Umusaza Mugambira Abel, wavuze mu ijwi ry’abahuje icyo kibazo yavuze ko aho bimukiye ari Leta yahabatuje nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mugambira yasobanuye agira ati "Twaje gutura muri uyu mudugudu dukurikije gahunda ya Leta, yo kugira ngo duture twegeranye amajyambere naza nk’aya atugereho; tuzabone uko twicungira umutekano ariko amasambu yacu twasize yari ayo guhinga n’ubu turayahinga.
Bigeze mu buryo bw’ibarura bayatwandikiyeho gutura kandi twaratijwe; none ubu kubera ko ngo ari ugutura atari uguhinga; byaranatubabaje ko batwandikiye gutura kandi ari uguhinga, ubu batubaza imisoro, kandi bayitubaza ari imisoro minini, myinshi umuntu adashobora kubona."
Uyu musaza akomeza avuga ko niyo ayo masambu yabo bayabyaje umusaruro, bakuramo icyo kurya, ari ho bakura mituweli n’aho bakura ubushobozi bwo kujyana abana ku ishuri ku buryo nta bundi bushobozi bwo kwishyura iyo misoro batekereza bazabona bagereranyije n’uko ingana.
Yakomeje agira ati "Nanjye aha hirya mpafite isambu nto cyane, nagiye kuyibarisha ejo bundi kugira ngo ndebe ko nabona amafaranga yo kwishyura banyaka miliyoni n’ibihumbi 300, iyo yisumbuye rero bakwaka na miliyoni kugera kuri eshatu.
Ubu turi aho twarashobewe twarabuze amafaranga, ugurishije ubwo butaka, utabugurishije ntituzi ko tuzabona ayo mafaranga."
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasubije ko abaturage bakwiye kubanza kumenya ko Leta ishyira ahantu mu kiciro runaka, mu miturire cyangwa ubuhinzi bitewe n’icyo ibona gikwiye mu nyungu z’abaturage.
Yabijeje ko biramutse ari ikibazo kihariye kuri buri muntu bazajya ku karere bakabisuzuma bikaba byakosoka ariko adafite ububasha bwo guhindura icyagenewe ahantu ku rwego rw’igihugu.
















