Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Buhigiro Andrea uzwi mu basaza bagufi nawe yitabye Imana

Thursday 14 September 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Musanze mu murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura haravugwa urupfu ry’umusaza witwa Buhigiro Andrea umwe mu bavandimwe be bamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga mu gusetsa abantu.

Urupfu rwe rwamenyekanye ahagana saa 16h00 ’lko yamaze kwitaba Imana azize uburwayi kuko yaramaze igihe kirekire arwaye.

kuva murumuna we witwa Rudakubana Paul yitaba Inama mu mezi abiri yakurikiye uyu musaza nawe yakomeje kurwara none yashyizemo umwuka.

Imana imuhe iruhuko ridashira

Amakuru dukesha abo mu muryango we babwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko ntakintu yaragishyira mu nda usibye serumu yari yarahawe n’abaganga, yari amaze igihe kirekire aryamye mu nzu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyabagarura Bwana Etienne Kiberinka yabihamirije mamaurwagasabo.

Yagize ati: "Nibyo yitabye Imana, ndimo kwerekeza kwa muganga kugira ngo nkurikirane ibijyanye na morgue ndaza kukuvugisha nyuma."

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru umubiri wa nyakwigendera bari bawujyanye ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ushyirwe mu buruhukiro bw’ibitaro.

Batangiye ari abasaza bagufi batatu, babiri nibo bamaze kwitaba Imana aribo Rudakubana Paul na Buhigiro Andrea, usigaye ni Peter.

Ntawuzi imyaka nyayo y’aba basaza uko yanganaga gusa abakuze bababona bavuga ko harimo abarengeje 100.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru