Umugiraneza Alice
Abacurururiza mu isoko rya Rugarama ryo mu murenge wa Rugarama ho mu karere ka Burera baratangaza ko babangamiwe n’amafaranga yitwa ay’isuku batanga inshuro ebyiri yitirirwa ikintu kimwe, aho no kujya ku bwiherero bw’iri soko babanza kwishyura kandi bahora batanga amafaranga y’isuku.
Abaganiriye na Mamaurwagasabo bavuga ko Hari amafaranga batanga kugira ngo bemererwe kwinjira mu bwiherero, bakavuga ko bidakwiye kwishyuzwa nk’abandi barizamo rimwe na rimwe kuko bakwa amafaranga menshi handi ajya mu isanduka ya leta kandi ari isoko rya leta.
Muvunyi, ni umucuruzi ukorera mu isoko rya Rugarama yagize ati "Njyewe aya mafaranga baduca 100fr ni menshi; ese ko batwaka amafaranga y’isuku kuki hatavamo n’ayo guhemba umukozi ushinzwe isuku Ku bwiherero bw’isoko?"
Akomeza avuga ko umukozi bashyize ku muryango w’ubwiherero babona nta nicyo akora kuko umwanda ukiharangwa.
Ati "Ntasuku ahakorera, usanga hameze nko mu kigunda kandi byitwa ngo hari umukozi ushinzwe isuku. Nta rupapuro rw’isuku, bisaba kwirwanaho, we icyo azi ni ukwaka igiceri gusa ugiye mu bwiherero."
Sebahinzi Jean nawe akorera mu isoko, avugako ayo mafaranga 100fr adakwiye kuko buri mucuruzi wese bamwaka amafaranga y’isuku buri kwezi.
Ati "Njyewe nagiye mu bwiherero umugore perezida w’isoko yasizeho yarankubise, ngo ndi igisambo kuko ntamuhaye igiceri."
Akomeza avuga ko nubwo ku bwiherero hitwa ngo hari umukozi asanga ari uwo kwishyuza igiceri gusa. Ati “ntacyo amaze kuko nta suku iharamgwa namba.”
Umunyamakuru yegereye uwo mukozi ushinzwe isuku ku bwiherero mu isoko rya Rugarama ngo agire icyo adutangariza ariruka, ariko avugira Kure ati "Njyewe simpebwa kandi ni njye utunganya hano kuko hari igihe usanga bahajambije. Icyo giceri ni igihembo cyanjye.”
Ubuyobozi bw’isoko rya Rugarama bwo buvuga ko mu rwego rw’isuku hakwa igiceri cya 50 cyakwa umuntu kugira ngo hakorerwe isuku harimo no gushaka amazi yo gukaraba.
Umuyobozi w’isoko yagize ati “Hari ubuvugizi twakoze ku karere kugira ngo umukozi ukorera ku bwiherero akarere kajye kamuhemba, dutegereje igisubizo giturutse ku karere."
Akomeza avuga ko akarere kahageze kavuga ko nta mucuruzi uzongera gutanga igiceri ariko ntibirashyirwa mu bikorwa.
Ubuyobozi bw’akagari iri soko riherereyemo bwo buvuga ko ayo mafaranga yakwa yokujya mu bwiherero abafasha.
Mukamusoni Sofia, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kagali ka gafumba, yagize ati "Icyo giceri cyakwa umuntu uje kwiherera, cyishyurwa umukozi uhakorera isuku."
Isoko rya Rugarama rirema iminsi ibiri mu cyumeru, kuwa 3 no kuwa 6. Rikorerwamo ubucuruzi butandukamye; imyenda y’abama na bakuze ibiribwa byingeri zose,inkweto,ubuconsho n’ibindi byinshi rikaba ricururizwamo n’abacuruzi basaga 400.

















