Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje
Banwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, bakora mu mirimo ya "Job creation", bakomeje gutakambira ubuyobozi ko bwabishyura amafaranga bakoreye agiye kumara amezi atandatu.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Cyanika aho yasanze bicaye mu kibuga cy’umupira cya Cyanika bategereje umuyobozi w’umurenge wari wabahaye gahunda yo kuganira nabo kuri iki kibazo, bakifuza ko bakwishyurwa ngo kuko inzara igiye kubica.
Umwe muri aba baturage witwa Uwamahoro yagize ati: "Ikibazo dufite twarakoze ntitwahembwa, ubu ntiturishyura nta n’ubwisungane (mituweli) tugira, ubu badutumyeho hano ntabwo tuzi icyo baduhamagariye, niba bagiye kutwishyura ntabyo tuzi pee, turashonje mutuvuganire."
Undi muturage witwa Nzitabakuze Innocent yagize ati: "Twarambuwe, dukora imirimo itandukanye ariko ubu mutureba duheruka gufata ku ifaranga mu kwezi kwa werurwe, ubu baduhagaritse bataduhaye amafaranga yacu, bahora batubeshya ngo baratwishyura reka da, ubu turashonje mudutabarize tumeze nabi, umudari uratwishe."
Aba baturage bakomeza bavuga ko bamwe muri bo bagenda bafatwa bagafungirwa ku murenge ngo bitewe nuko batarishyura ubwisungane mu kwivuza bakaba ariho bahera basaba leta ko yabishyura amafaranga ibabereyemo bagakemura ibibazo bafite mu miryango yabo.
Ubwo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika Bwana Hatumimana Concorde yarageze kuri site y’aho yari yasezeraniye guhurira n’aba baturage yakubise amaso abanyamakuru ayabangira ingata mu gihe abaturage nabo bakomeje gukoomera bagira bati " Arirutse nuko abonye abanyamakuru, reka tujye ku murenge batwishyure..!!"
Mu gushaka kumenya impamvu nyamukuru uyu muyobozi yirutse bitewe nuko yarabonye abanyamakuru, twagerageje kumusanga ku biro by’umurenge wa Cyanika kugira ngo asobanure ikibazo aba baturage bafite mu gihe twavuganaga n’umunyamabanga n’ushinzwe kuduhuza na Gitifu, yagiye mu biro amubwiye ko hari abanyamakuru bamukeneye arongera amaguru ayabangira ingata asubira kuvugisha abaturage aho yari abasize.
Abanyamakuru ntibacitse intege bamusanzeyo kuri site ku nshuro ya kabiri cyokoze ahita atwemerera ko tujya ku biro akagira icyo adutangariza arinako abaturage bahise nabo berekeza ku biro by’umurenge wa Cyanika.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika Hatumimana Concorde yagize ati: "Ikibazo kirazwi, nkuko mu bivuze nibyo bamaze igihe kinini badahembwa ariko ni ikibazo kizwi, no mukanya maze kuvugana n’umuyobozi w’Akarere ambwiye ko babirimo ku buryo mu cyumweru gitaha bazabona message y’amafaranga yabo."
Abajijwe impamvu yatumye aba baturage basa nkaho bigaragambije yagize ati: "Impamvu ubona batishimye ni uko bamaze igihe kinini badahembwa, impamvu wabonye basa nkaho batishimye twari tumaze kubabwira ko akazi gahagaze cyangwa kabaye gasubitswe; nyine ntabwo babyakiriye neza, urumva nawe inkuru yo kukubwira ngo akazi karasubitswe ntabwo wabyakira neza."
‘Job Creation’ ni gahunda Leta yayishyizeho mu rwego rwo kurwanya ikibazo cy’abaturage bo mu Mirenge imwe igize Akarere ka Burera bakundaga kwishoraga mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagakora uburembetsi, bajya gushaka ibiyobyabwenge birimo kanyanga na magendu, baka yinjiza mu buryobutemewe.
Iyi mirimo ya "Job creation "ikorerwa mu mirenge itandatu ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, kutabona amafaranga yabo ku gihe bikomeje kugira ingaruka ku baturage ndetse bamwe bahamije ko bugarijwe n’ubukene bukabije.
Benshi muri aba baturage babarimo ideni ry’ibihumbi 200 000rwf, 350 000rwf, 150 000rwf, 270 000rwf ngo bitewe namakenzeni umuntu yagiye akora.



















