Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Burera: Abana bagera ku 7,000 bataye ishuri, benshi birirwa mu mihanda [Amafoto]

Wednesday 2 February 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Burera mu mirenge ya Cyanika , Rugarama na Kagogo abana birirwa mu mihanda aho kujya mu ishuri ikibazo gikomeje gufata indi ntera, kuko muri ako karere habarurwa abagera ku 700 badaheruka kujya ku ishuri.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Gashyantare 2022, Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, mu nama yagiranye n’abavuga rikumvikana bo mu karere ka Burera yagarutse ku kibazo cyugarije aka karere ndetse atanga umukoro ku bayobozi, ko bagomba kugira vuba na bwangu bagasubiza abana mu ishuri.

Yabibukije ko gahunda yo gusubiza abana mu ishuri bagomba kugira iyabo.

Yagize ati "Ntabwo ushobora gutekerereza abaturage uyobora nawe ubwawe udatuje muri wowe, birababaje kubona abana bagera ku bihumbi
birindwi (7,000) barataye ishuri muri aka karere ka Burera; reka buri wese abigire ibye, twese dufatanye dusubize abana mu ishuri."

Bamwe mu babyeyi baganiye na mamaurwagasabo bavuze ko nabo ubwabo icyo kibazo kibahangayikishije, bagasaba ko Leta yafatanya nabo mu gushyiramo ingufu nyinshi nubwo bamwe ngo bagorwa no kubonera abana ibikoresho by’ishuri bikaba intandaro yo kutajyayo.

Mutuyimana Angelique yagize ati "Ubu natwe iki kibazo cy’abana birirwa mu muhanda kiraduhangayikishije, keretse Leta ishyizemo imbaraga nyinshi; sinavuga ko twese dufite ubushobozi bwo kugurira abana ibikoresho by’ishuri ariko hakenewe ubukangurambaga kuko abana nibo Rwanda rw’ejo."

Burera ihana imbibi n’igihugu cya Uganda ,ikaba igizwe n’imirenge 17; hakomeje kwibazwa igihe iki kibazo kizakemuka burundu cyane ko hamwe na hamwe mu dusantere abana birirwa bakora imirimo itandukanye irimo gusunika imizigo, ijyanye no kwikorera imyaka n’indi.

Ikibazo cy’abana bataye ishuri gikomeje gufata indi ntera mu karere ka Burera mu gihe Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda adahwema buri gihe gusaba abayobozi kwita ku bana bakagana ishuri.

Bamwe bazererana imyenda y’ishuri ubona ko itangiye kubasaziraho

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru