Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Burera: Abasheshakanguhe bakora muri VUP bamaze amezi arenga 3 badahembwa none barataka inzara

Wednesday 21 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abageze mu zabukuru bo mu karere ka Burera mu murenge Cyanika bakora imirimo muri VUP barataka inzara nyuma yo kumara amezi 3 badahembwa.

Babitangarije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Cyanika, mu kagari ka Kabyiniro, basaba kwishyurwa amafaranga bakoreye kubera ko bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’inzara cyane ko babona batazarya neza iminsi mikuru isoza mwaka.

Nzabonimpa Tharicise ni umwe muri bo, yagize ati: "Turashonje, inzara itumereye nabi; tumaze amezi arenga ane nta mafaranga baduha. Ubu iminsi mikuru twe ntabwo tuzayirya. Bamfitiye hafi amakenzeni umunani, badufashe batwishyure rwose, imyenda yarambanye myinshi."

Undi musaza witwa SeKabanza yagize ati: "Abantu bo muri VUP turashonje cyane, ntabwo duhabwa amafaranga yacu, abana bacu n’amanota ntabwo barayabona kubera ko twabuze amafaranga yo kwishyura, mbese tumeze nabi, ubuyobozi bugire uko butugenza."

Seraphim Nyirakanyana nawe yagize ati:" Baratwambuye rwose, naje gukora nsimbuye umugabo wanjye Musekura kalisa Francois wari ushaje cyane, banyambuye ikenzeni imwe ingana n’ibihumbi 14,000rwf, njye nakoze ari mu kwezi kwa Gicurasi none narishyuje ndarambirwa, bahoraga bansiragiza bigezaho nza kurambirwa."

Aba baturage bakomeza bavuga ko baherutse gusurwa n’umuyobozi ukorera muri gahunda ya VUP Kigali abasezeranya ko mu byumweru bibiri iki kibazo kizaba cyakemutse babonye amafaranga none ngo amaso yaheze mu kirere.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal mu kiganiro yagiranye na Mamaurwagasabo yavuze ko uku kwezi k’Ukuboza kurangira amafaranga yabo bayabonye.

Yagize ati: "Twari tumaze iminsi turi gushaka amafaranga, ubu biri muri gahunda ariko ikibazo cyabo kirazwi gusa icyo nababwira ni uko uku kwezi k’Ukuboza kuzarangira bamaze kubona amafaranga yabo."

VUP ni gahunda ya leta yashyiriweho abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’Ubudehe, kimwe n’ibyiciro by’abageze mu zabukuru nabo batishoboye aho bakora imirimo y’ingufu nke.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru