Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Burera : Aborozi b’inka baragirwa inama yo korora kijyambere

Tuesday 12 October 2021
    Yasomwe na

Umugiraneza Alice

Mu ruzinduko Visi Perezida wa Komisiyo y’iterambere ry’Ubukungu n’Imari senateri Hon.Dr Nyinawamwiza Leatitia yagiriye mu ntara y’amajyaruguru yongeye gusaba aborozi bo mu karere ka Burera korora kijyambere.

Yari kumwe na basenateri bagenzi be, basenateri basuye uruganda rwa Burera Dairy rutunganya ibikomoka ku mata mu rwego rwo kureba uburyo nk’igihugu cyakongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga.

Uruganda rwa Burera Dairy kuri ubu rweguriwe abikorera kugeza ubu rutunganya litiro ibihumbi bibiri n’amaganatanu ku munsi (2500 L) ndetse bakaba bafite inzozi zo kuzajya bakora litiro miliyoni mu kwezi.

Hakuzweyezu Pierre ushinzwe umusaruro muri Burera Dairy ashimangira ko barimo gushyiramo imbaraga kugira ngo uru ruganda rwongere kwiyubaka .

Agira ati "Nyuma yaho rweguriwe abikorera turimo gushyiramo imbaraga cyane ko ubwo umushoramari yageraga muri uru ruganda yasanze dukora amoko 3 ariko kuri ubu dusigaye dukora amoko 6; byose tubikora mu mata ndetse mu myaka itanu iri imbere tuzaba dufite inka zihagije ku buryo tuzajya dukora litiro miliyoni mu kwezi binyuze muri gahunda ya Girinka mu Nyarwanda".

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yasabye aborozi kutororera ifumbire gusa ahubwo bagomba korora bafite intumbero y’isoko ry’amata.

Agira ati" Dukurikije imikorere y’uruganda n’uburyo rwari rumeze mbere, turasaba aborozi kongera umukamo, borora inka z’inzungu zitanga umukamo mwiza. Twizera ko abaturage nibakomeza kongera umukamo natwe tugakomeza gukorana n’uruganda ibibazo byaba bihari abantu bakabiganira ibikeye ubuvugizi tukabikorera ubuvugizi, twizeye tudashidikanya ko uruganda ruzakomeza gukora".

Yakomeje avuga ko uru ruganda rufitiye abaturage akamaro cyane ko bamwe bari barabuze aho bagemura umusaruro wabo.

Ati "Murabizi ko uru ruganda rutaratangira gukora, n’igihe abaturage babazaga Nyakubahwa Perezida wa Rupubulika muri 2019 hari mu kwezi kwa Gatandatu, bavuga ko bari bafite ikibazo cyaho bashyira umusaruro wabo, ubu rero barishimye ko babonye aho bashyira umusaruro wabo".

Mu bindi byagarutsweho n’abasenateri Hon.Dr Nyinawamwiza Leatitia avuga ko ikibazo cyo kuba muri aka karere bataramenya kugaburira inka neza bikaba intandaro yo kubura umukamo uhagije.

Yagize ati" Umukamo nawo hano uracyari hasi, ikibazo njye mbona mu byukuri ni bya biryo by’inka, niba tubara ngo litiro 6 ku nka impuzandengo ariyo twayibarira murumva turacyari hasi; ibyo bikagaruka kuri bwa bworozi bwa gakondo, mvuga rero ngo dukwiye gutera intambwe ubworozi bwacu tukabuha agaciro tukorora kijyambere ku butaka buto, tukagabura tugakama menshi ku nka nkeya kuko ntaho dufite ho kuzororera nyinshi."

Mu karere ka Burera harabarurwa inka zigera mu bihumbi mirongwine (40,000) inka zigera kuri 3% ni ibimasa bitanga inyama. Abaturage kandi barakomeza gushishikarizwa korora inka zitanga inyama cyane ko baturanye n’umupaka ikindi ni uko muri Burera inyama y’inka ihenze kuruta inyama y’inkoko.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru