Mu karere ka Burera, umurenge wa Cyanika, mu kagari ka Kamanyana, umudugudu wa Ryabiteyi hari umuturage witwa Mukanoheli Beatrice ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe usaba ko yakubakirwa inzu akava mu yenda kumugwaho.
Ni umugore uvuga ko umugabo we yamusize, akamutana abana batanu, kuri ubu babiri muri bo barashatse asigarana batatu.
Avuga ko ashoboye guca inshuro ariko kwiyubakira inzu atabibasha, kuko ntabushobozi afite.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo, Mukanoheli yavuze ko basa n’abarara hanze mu gihe abayobozi b’inzego z’ibanze zijya ziza kumufotora ngo bazamufasha ariko amaso yaheze mu kirere.
Yagize ati :"Umugabo wanjye yaransize ajya muri Uganda, ansigira abana batanu ariko ubu murabona ko iyi nzu turimo idashimishije, turara tugerekeranye, mbese urabona ko uri hanze uba ureba mu nzu. Ndasaba leta ubufasha."
Aha ni mu cyumba Mukanoheli n’abana be bararamo
Mukanoheli akomeza avuga ko leta yagerageje kumuha itungo rigufi kugira ngo yiteze imbere ariko bitewe n’inzu abamo ngo arara afite ubwoba ko ibisimba byazarirya.
Aha no mu nzitiramibu araramo
Ku ruhande rw’abaturanyi be bavuga nabo bahangayikishijwe n’imibereho y’uyu muturage.
Uwitwa Nyiramirimo yagize ati: "Iyo imvura iguye twe tugira ngo inzu iramugwaho, mbese arababaje, akwiye gufashwa akava muri iki kibuti cy’inzu. Umuganda twasabwa twawutanga akarara heza."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika Concorde Hatumimana yavuze ko agiye gukurikirana ikibazo cy’uyu muturage ku buryo mu minsi mike kizaba cyakemutse.
Yagize ati: "Ngiye kureba muri data (amakuru) muri mashine, uyu muturage wasanga nawe tumufite ku rutonde rw’abantu dufite bagomba kubakirwa, ndakurikirana ikibazo cye, mu minsi mike kizaba cyakemutse."
Haribazwa impamvu ibibazo by’aturage bikemurwa ari uko abanje kuvugwa mu itangazamakuru, mu gihe umukuru w’Igihugu asaba abayobozi kenshi gushyira umuturage ku isonga.























