Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Burera hari abaturage batuye n’abakoresha ikiraro cya Bahimba kuri ubu cyamaze kuvaho ibyuma byo mu mpande byarindaga umuntu kugira ngo atagwamo bakaba bifuza ko cyongera kugisanwa kikaba nyabagendwa.
Iki kiraro gihereye mu mudugudu wa Ntenyo, mu kagari ka Nyangwe, Umurenge wa Gahunga.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge wa Gahunga, aho bavuga ko ibyuma by’ikiraro cya Bahimba bimaze igihe kirekire byarashaje ntihasubizweho ibindi ndetse bakomeza bavuga ko hari umuturage uherutse gutirimuka agwamo ku bw’amahirwe nticyamuhitana.
Munyaneza Theoneste yagize ati "Turifuza ko iki kiraro cyakorwa kuko usibye kuba abana dufite bashobora kugwamo natwe ubwacu tuhanyura dufite ubwoba; urabona ko hari igihe igare rihanyura ryabisikana n’umuntu akaba yagwamo.
Mu minsi ishyize hari umugabo waguyemo ku bw’amahirwe ntabwo yapfuye, nijoro dutinya kuhanyura kuko iyo umuntu nta toroshi afite ashobora gutirimuka akagwamo."
Undi muturage twahasanze ni Nyirabunane Venantie yagize ati, "Murabona ko dutuye hano hafi y’ikiraro cya Bahimba kandi ni kirekire cyane, dutewe impungenge n’abana bacu kuko murabona ko ibyuma byo mu mpande bari bashyizeho byavuyeho kubera gusaza. Ubu haramutse hari abana umwe akinnye na mugenzi we bagwamo bagapfa cyangwa bakavunika kandi abayobozi bahanyura buri munsi ariko rwose biratubangamiye, usibye Imana iturinda n’aho ubundi tuba twarashyiriyemo."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Gahunga buvuga kuri iki kibazo maze Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga Jean Damascene Niringiyimana, avuga ko ikibazo cy’ibiraro ari rusange, akomeza avuga ko umurenge nta bushobozi bafite ahubwo ko bagiye kubakorera ubuvugizi ku karere.
Yagize ati "Ikibazo cy’ibiraro ni rusange mu karere kose ka Burera, no mu ruzinduko rw’Abadepite iki kibazo cyagaritsweho gusa turakora ubuvugizi ku karere kuko umurenge mu ngengo y’imari dufite nta bushobozi buhagije bwakubaka ikiraro. Abaturage nibihangane turakomeza dukorane n’akarere turebe ko iki kiraro cyasanwa."
Ikiraro cya Bahimba gihuza imidugudu itatu ariyo Gasagara, Kamatanda na Ntenyo, gikoreshwa cyane n’abaturage baba bagemuye imyaka itandukanye bayijyanye ku masoko. Ni ahantu usanga hari urujya n’uruza rw’abana bajya cyangwa bava ku ishuri.
Usibye ikiraro cya Bahimba cyangiritse bavuga ko hari n’ibindi biraro byagiye byangirika ku buryo bugaragara ariko bakaba bibaza impamvu bidakorwa.

















