Yanditswe na Ndayambaje Jean claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera, cyane abaturiye umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda baravuga ko batewe impungenge na bagenzi babo bambuka binyuranyije n’amategeko bakaba babazanira icyorezo cya Ebola.
Nyuma yaho icyorezo cya Ebola kigaraye mu gihugu cya Uganda ndetse kikaba gikomeje guhitana abatari bake, Leta y’u Rwanda yakajije ingamba zo kwirinda aho unyura ku mupaka abanza gupimwa niba ntacyorezo azanye ari nako ashyirwa mu kato iminsi 21.
Gusa hari bamwe mu baturage badakozwa ibyo kunyura ku mupaka bahitamo gukoresha inzira z’ibihuru, zizwi nka Panya, kuko baba banga gusorera ibyo bagiye kurangura muri Uganda mu gihe abandi banga kwishyura ibihumbi 5000rwf byo kwipimisha icyorezo cya Covid19 mbere yo kwambuka.
Iyo mikorere y’abo barenga ku mategeko itera ubwoba abandi baturage ko bashobora kuzinjiza Ebola.
Sezibera Alphonse yagize ati:"Murabona ko umutekano wakajijwe hano ku mbibi z’umupaka ariko ntibibuza ko hari abacungira ku jisho abashinzwe umutekano bakambuka, kandi no kugaruka barongera bakanyura inzira z’ibihuru, ubwo se twebwe tuba tuzi yahuye nande iyo hakurya? Wenda yabonanye n’uwanduye."
Gasasira Innocent aragira ati:"Kiriya cyorezo batubwiye ko cyica nabi, ubwo rero abajyayo bagiye banyura inzira zemewe byaba byiza kurushaho, aho kujya gushyira ubuzima bwabo n’ubwacu mu kaga."
Aba baturage bakomeza bavuga ko gutandukanya umuntu waraye avuye muri Uganda bitaborohera bagasaba bagenzi babo kwihangana bakajya banyura inzira zemewe zitabakururira ibibazo.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal yongeye gusaba abaturage kuzibukira inzira zitemewe kuko amagara ataguranwa amagana.
Yashimangiye ko Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego bakomeje gushyira ingufu mu kuba maso hirindwa ko icyorezo cya Ebola cyagera ku butaka bw’u Rwanda.
Yagize ati: "Bakajya bakoresha inzira nyabagendwa zemewe, z’umupaka, kugira ngo ababishinzwe bajye babona uburyo babakurikirana, binjira ndetse banasohotse."
Uyu muyobozi akomeza asaba abaturage kujya batanga amakuru y’uwo bakeka ushobora kuba avuye muri Uganda akoresheje inzira zitemewe.


















