Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Burera: Imbogamizi ku Mboni z’Umutekano

Tuesday 11 June 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu bagize imboni z’umutekano, bakorera mu karere ka Burera bafasha mu gukumira iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge na magendu mu gihugu baravuga ko bagikomwa mu nkokora no kutagira ibikoresho bihagije bibagasha mu kazi kabo.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Cyanika, hafi n’umupaka ubuza u Rwanda na Uganda, asanga bifuza ko bajya bahabwa imwe mu myambaro n’inkweto byabugenewe, bibafasha gukora akazi neza mu rwego rwo kugira ngo ntihazajye hagira umuntu ubaca murihumye.

Niyongabo Fred yagize ati: "Imbogamizi dufite ni imvura igudusanga ku mupaka ikatunyagira, birumvika hari igihe uterebuka gato ukajya kugama hanyuma abinjiza ibiyobyabwenge bakaboneraho kwinjira, kubera ko baba bazi ko twagiye kuhama. Ariko tubonye imyambaro irimo amakote adufasha guhangana n’imvura byatworohereza gukora akazi neza, ku buryo imvura itajya ituma tugenda."

Indi mboni y’umutekano yitwa Uwiduhaye Jeanine yagize ati: "Muri iki gihe nubufatanye, nkanjye ndi umukobwa kandi ndi imboni y’umutekano, mba ndi kumwe n’aba basaza bajye hano ku mupaka ariko hari igihe abarembetsi baduca murihumye twagiye kugama imvura bakinjiza ibitemewe mu gihugu cyacu, ubwo rero turamutse tubonye nka bote zihagije, amakote, amasitimu twakora akazi kacu neza."

Hitimana Jean Pierre we yagize ati: "Tubonye imyambaro idutandukanya n’abandi baturage byaba byiza, kuko ibiyobyabwenge birinjira bigasakara ariko mu byukuri tuba twagerageje, iyo tuje hari abaduha amakuru ko abo tuba ducungana nabo batambutse babonye tugiye kugama, mbese ikibura ni ibyo bikoresho, cyane ibiturinda imvura. Gusa akarere twari twakagejejeho icyifuzaga twizeye ko bazagushyira mu bikorwa.’"

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika ukora ku mupaka, Ngendahayo Venant avuga ko bakomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo izi mboni z’umutekano zihabwe ibikoresho, cyakoze ngo bajya bahabwa bote.

Yagize ati: "Uruhare rw’imboni z’umutekano ruragaragara kandi biradufasha cyane kuko batanga amakuru y’urujya n’uruza rwabatunda ibiyobyabwenge, icyo kibazo kirazwi, gusa ku ikubitiro twabahaye bote, mwabonye ko hano ari mu makoro, uko ubushobozi buzahenda buboneka ibyo byifuzo byabo bizagerwaho ntakabuza."

Aba bagize imboni z’umutekano bakomeza bavuga ko inkweto (bote) rukumbi bahawe zabasaziyeho, arinaho bahera basaba ko akarere kabatekerezaho bakajya bapangirwa amakote y’imvura kugira ngo bakomeze guhangana n’abinjiza ibitemewe mu gihugu banyiza inzira zitemewe.

Bimwe mu biyobyabwenge byinjizwa mu gihugu cy’u Rwanda cyane bivuye Uganda harimo urumogi, kanyanga, ibinyobwa bindi bya magendu ndetse n’imyenda ya caguwa n’ibindi bicuruzwa bitandukanye byemewe Uganda mu Rwanda bitemewe cyangwa bitasorewe.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru