Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Burera: Hari abaturage babangamiwe n’uruganda ruconga amapave, barashyira mu majwi RSB kuba nyirabayazana

Wednesday 27 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Burera mu murenge wa Gahunga mu kagari ka Kidakama, umudugudu wa Kajevuba hari abaturage bavuga ko babangamiwe n’uruganda ruconga amapave ruri hagati mu ngo z’aturage, bagashyira mu majwi Ikigo Gitsura ubuziranenge RSB ko ari cyo nyirabayazana kubera ko ari cyo gifite inshingano zo gutanga ibyangombwa.

Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga mu mudugudu wa Kajevuba aho uru ruganda rukorera, yakirijwe ubusabe bw’ubuvugizi bw’abaturage bavuga ko uru ruganda rubangiza amatwi yabo, atacyumva ndetse batwereka uko imyaka yabo igirwaho ingaruka n’ivumbi riva mu ruganda.

Rutambuka Gaspard yagize ati, "Njyewe ubu meze nabi, iyo barimo gukora ruradusakuriza amatwi agapfa ndetse n’imirima yacu yarapfuye kubera ivumbi rijya mu mirima yacu. Ubu njyewe n’umugore wanjye turara dukororara kandi abayobozi barabizi ntacyo babikoraho."

Undi utifuje ko amazina ye ashyirwa mu nkuru yagize ati, "Ubu se murabona tutabangamiwe? Reba iyi myaka yacu,ubu se tuzasarura, ubuyobozi buzi iki kibazo; bibaye byiza bakwimura uru ruganda tukabona agahenge."

Mu kiganiro n’Umuyobozi w’uru ruganda, Nyirubwite Ndagijimana Emmanuel yagiranye na mamaurwagasabo yemeye ko uruganda rugira ingaruka ku baturage ndetse avuga ko hari uburyo yagiranye nabo amasezerano yo kujya yita ku ngaruka zabyo.

Yagize ati "Nibyo Koko aba baturage bafite icyo kibazo kandi nagiranye nabo amasezerano yo Kujya nishyura imyaka yabo buri mwaka, mbishyura agera ku bihumbi 150,000rwf. Ikindi ubuyobozi bw’umurenge buzi iki kibazo kandi ntabwo nari gutangira gukora ntafite ibyangombwa, RSB yampaye ibyangombwa byose gusa mu mezi atandatu nzaba nimutse kuko n’umuriro nkoresha hano usigaye uba muke."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga kuri iki kibazo ntibwashaka kugira icyo bubivugaho kugeza ubwo twiyambaje ubuyobozi bw’umurenge wa Gahunga maze Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Niringiyimana Jean Damascene avuga ko nubwo ageze mu murenge vuba ariko ikibazo cy’aba baturage bakizi.

Yongeyeho ko n’urwego rushinzwe ubuziranenge rwajya rubanza gusuzuma neza ahagiye gushyirwa uruganda mbere yo gutanga ibyangombwa mu rwego rwo kurengera umuturage.

Yagize ati, "Ngeze mu murenge wa Gahunga vuba ariko icyo kibazo kirazwi kandi nanone urumva niba RSB yemereye umuntu gukora nuko iba yabonye yujuje ibisabwa, ubwo rero bagiye babanza kumenya neza aho icyo gikorwa kigiye gukorerwa, nk’urwo ruganda aho rugiye gushyirwa, ku buryo bitabangamira abaturage byaba byiza, rero turakomeza dukore ubuvugizi."

Nubwo aba baturage bagaragaza izi mbogamizi mu karere ka Burera ntacyanya cyahariwe inganda gihari, bakaba bifuza ko bahabwa uburengenzira bwabo bwo kudaturana n’inganda kuko zibabangamira.

Uru ruganda rukaba rumaze imyaka igera muri 4 rukorera hagati mu ngo z’abaturage

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru