Amajyaruguru- Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nkumba, umudugudu wa Kabaguma Umurenge wa Kinoni mu karere ka Burera bahamirije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko bakirarana n’amatungo mu nzu zabo kuko aho batuye hari ikibazo cy’ubujura bw’amatungo bukabije.
Aba baturage bavuga ko bafata nk’icyumba kimwe mu nzu bararamo bakakigenera amatungo aho kuyaraza hanze aho baba batinya ko abajura baza kuyiba cyane ko baba batizeye umutekano wayo matungo.
Munyarugendo ni izina tumuhaye Kubera ko atifije ko amazina ye atangazwa atuye muri uyu mudugudu wa Kabaguma , mu Kagari ka Nkumba yavuze ko ihene aziraza mu nzu Kandi n’inka ayiriza mu kiraro ariko nawe akarara ayirariye mu rwego rwo kugira ngo bataza kwiba ayo matungo n’ijoro.
Munyarugendo yagize ati "ubu ndara nicaye ndariye inka yanjye, ihene zanjye nziraza mu nzu Kubera abajuru bajya baza kwiba amatungo yacu bitwikiye ijoro. nubwo leta idusaba kutararana n’amatungo bagakwiye kubanza guhashya abajuru baza bakazitura amatungo yacu ubwa mbere nagize intama nyiraza mu gikoni narabyutse nsanga bayijyanye."
Undi muturage utifuje gutangazwa amazina yabwiye mamaurwagasabo ko we arara munzu imwe n’ihene ye kubera ko ziramutse ziraye mu gikoni abajura bazitwara .
Yagize ati "Abajura baratuzonze hano muri Burera biba amatungo yacu bityo natwe tukayaraza mu nzu , tuyaraza mu kirambi tukabyuka dukora isuku umusaza wanjye arara Ari maso Kuko haba igihe n’inka iyo iziritse hanze bayitwara ugaheba mudukorere ubuvugizi."
Iki kibazo cyo mu karere ka Burera kijyanye no kurarana n’amatungo cyari cyagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu mpera z’umwaka ushyize wa 2021 ubwo umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwamariya Marie Chantal yemeye ko iki kibazo gihari ariko avuga ko n’abaturage bagifite imyumvire iri hasi yo kumva ko baraje itungo hanze ryibwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwamariya Marie Chantal yagize ati "Ikibazo cy’abaturage bakiraza amatungo mu nzu dukomeje kukirwanya Kandi nubwo hari abaturage bagifite imyumvire nkiyo kabone nubwo baba bafite ibiraro badashobora kurazamo amatungo Kuko bamwe batinya ko hari inyamaswa zaza kurya ayo matungo cyangwa bakayiba , turakomeza ubukangurambaga ndumva kizakemuka. "
Inzobere mu bijyanye n’ubuzima zivuga ko bitemewe kurara munzu imwe n’amatungo kuko bishobora kwanduza abantu idwara z’ubuhumekero zitandukanye ,ahubwo ko abantu baca ukubiri bajya baraza amatungo ahabugenewe .















