Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Burera: Hari abaturage bakomeje kunywa amazi y’ikiyaga

Saturday 15 July 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera, Umurenge wa Kagogo, mu akagari ka Nyamabuye baravuga ko bahangayikishijwe no kuvoma ibirohwa mu kiyaga bitewe nuko muri robine nta mazi akibamo.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge aho bavuga ko bakora urugendo bagiye kuvoma mu kiyaga cya Burera baturanye nacyo.

Umwe muri aba baturage witwa Barayagwiza Vincent yagize ati: "Twavomaga ku mugezi tugakoresha amazi meza ariko ubu tumaze iminsi nta mazi dufite, kuza kuvoma aya yo mu kiyaga cya Burera ntakundi twabigenza, turifuza ko bakongera bakadukorera amazi akagaruka kuko aya mazi aba yanduye cyane."

Undi muturage witwa Mukaremi Esperance yagize ati: "Ingaruka zo kuza kuvoma amazi yo ku mugezi ni uko huzuyemo inzoka kandi turayanywa, tukayatekesha, kandi nta kundi twabigenza kuko twari twaramenyeye ayo ku mugezi none dore turimo kuza kuvoma hano mu kiyaga."

Usibye kuba bahangayikishijwe no kuvoma amazi yo mu kiyaga, aba baturage bakomeza bavuga ko batewe n’impungenge n’abana baza kuvoma muri iyi icyo kiyaga kuko ngo bashobora kurohamamo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagogo, Mwambutsa Amani Wilson yavuze ko amazi muri aka gace agenda aza akabura aho abasaba abaturage kujya bavoma n’ijoro kuko ariho amazi akunda kugaruka.

Yagize ati: "Nibyo amazi ejo yarabuze kubera "Icyi" (impeshyi), hari igihe amazi aba makeya, ariko twavuganye na WASAC ko amazi yatugeraho tukajya dusaranganya, ariko mu by’ukuri ntabwo amazi abura burundu. Icyo twabwira abaturage ni ukumenya igihe amazi azira no kuyasaranganya bakajya bavoma kare, kubera ko twabateguje ko hari igihe mu Cyi abura."

Uyu muyobozi yakomeje asaba ababyeyi kuzibukira kujya bohereza abana bakiri bato kujya kuvoma mu ngezi ya Burera.

Iyo ugeze ku kiyaga cya Burera, muri uyu murenge wa Kagogo uhasanga abana benshi bato, bafite amajerekani baje kuvoma mu ngezi ndetse iyo uganiye nabo bavuga ko batumwe n’ababyeyi babo kuza gushaka amazi yo gutekesha batitaye ku ngorane zabagwirira nk’abana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru