Alice Umugiraneza
Abaturage bahinga mu gishanga cya Kamiranzovu cyo mu karere ka Burera barataka ubukene nyuma yaho gitangiye gutunganywa bigakorwa hirengagijwe gukumira isuri iva ku misozi igateza imyuzure.
Ni igishanga gifite hegitari 465, ubusanzwe gihingwaho ibihingwa bitandukanye birimo, ibirayi, ibigori ndetse n’imboga.
Kimaze amezi icyenda kirimo gutunganwa kuko umwuzure uterwa n’amazi aturuka mu misozi akirohamo kigasiba imirima bahingagamo.
Abaturage bahinga muri iki gishanga bavuga ko impamvu yo kwangirika kwacyo ari uko barimo kugikora hirengagijwe amazi aturuka mu misozi ntibace amaterasi.
Cyubahiro Felicithe, ni umwe mu baturage bahinga muri iki gishanga, yagize ati "Iyo nabaga nahinze muri iki gishanga mu mezi 3, ni ukuvuga iminsi 90 gusa nabaga ndimo kurya ndetse no kunywa, bikantungira urugo n’abana."
Ndahimana Théogene nawe yagize ati "Iki gishanga cya kamiranzovu cyari kidufatiye runini kuko nkanjye iyo nabaga nahinze ibigori nasaruragamo imifuka 20, ubwo ni Toni 2; mu byukuri iki gishanga ni ubuzima."
Karambizi Jean yagize ati "Iki gishanga cyatumye mbasha kwiyubakira inzu kuko nari mfite inzu y’amategura none ubu nubatse iy’amabati mbikesha guhinga muri iki gishanga cya kamiranzovu."
Abahinzi bakomeza bavuga ko Leta ntacyo itakoze kuko yari yabashyiriyeho amavaze yo gufata amazi kuko ubuhinzi bwakorerwagamo bwari bubafatiye runini, gusa bakomeza bavuga ko icyo basaba leta ari uko yakongera kukibatunganiriza.
Ubuyobozi bw’ibanze buvuga ko abahinzi batagombye kugira ikibazo kuko burimo gukora igishoboka cyose kugira ngo bukomeze kubungabunga iki gishanga.
Bingira Franc, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Burera, yagize ati "Ibitarakozwe neza bigiye gukosorwa ku bufatanye n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye; duteganya imiganda idasanzwe mu buryo bwo guca intege amazi yangiriza abaturage ateza imyuzure. Ubu tuvugana mu murenge wa Butaro hakozwe umuganda, imwe mu miganda idasanzwe."
Igishanga cya kamiranzovu gihingwamo n’abhinzi basaga 2000 bo mu tugali twa Gatsibo na Nyamicucu, two mu murenge wa Butaro. Itunganwa ryacyo ririmo gukorwa n’Inkeragutabara, ubuyobozi buvuga ko mbere yuko imyuzure icyangiriza byari bigeze kuri 80% by’ubuso bwose bwa hegitari 465.
Byari biteganijwe ko imirimo yo kugisigasira izarangira itwaye miliyoni zisaga 700. Igishanga cya Kamiranzovu ku gihembwe kimwe iyo yahinzweho ibirayi gisarurwaho nibura Toni 9000 naho iyo cyahinzweho ibigori gisarurwaho toni hafi 7000.


















