Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Burera: Ubukene, imbogamizi ituma ababyeyi batitabira kugaburira abana ’igi’

Tuesday 8 August 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Umugiraneza Alice

Mu karere ka burera nka kamwe muturere 10 mu gihugu tugaragaramo igwingira, bamwe mu baturage bako bavuga ko uburyo bwo kugaburira umwana igi muri gahunda yo kurwanya igwingira n’imirire mibi bukiri imbogamizi kuko ubukene bukoma mu nkokora iyi gahunda, bagasaba inzego bireba kubafasha kubongerera ubushobizi kugira ngo igere kuri bose.

Babigarutseho mu bukangurambaga bw’umuryango w’Abibumbye, ishami ryita ku bana UNICEF bwiswe ’Hehe n’ingwingira’ mu gushishikariza ababyeyi kugaburira umwana igi rimwe ku ifunguro rya buri munsi.

Ubwo baganiraga n’itangazanakuru bagarutse ku mpamvu n’imbogamizi mu kugaburira umwana igi, bavuga ko kutayitabira iterwa no kubura ubu shobozi kuko no kubona imibereho bitaboroheye, bigatuma igwingira ridacika burundu.

Nyamvura Alphoncine utuye mu murenge wa Gahunga yagize ati: "Njyewe narwaje umwana bwaki ariko ahanini byatewe n’umwanda no kubura ubushobizi, kuko bajyaga bambwira ngo akeneye indyo yuzuye kandi ngo higanjemo igi, nkibaza ukuntu nzafata amafaranga ahagije abana bose agatikirira ku mwana umwe nkabona bigoye cyane ko ndya mvuye guca inshuro."

Abajyanama b’ubuzima bemeza ko mu karere ka Burera hakigaragara abana bagwingiye cyane bari munsi y’imyaka 5 kuko hakigaragara ababyeyi badafite ushobozi, n’ubwo hari gahunda zimwe basaba ko zashyirwamo imbaraga.

Bandora Fausitin ni umujyanama w’ubuzima wo mu murenge wa Gahunga yagize ati: "Dufite ikibazo cy’ubukene mu miryango kuko hari ababyeyi bagaburira abana indyo yuzuye baje ku gikoni cy’umudugudu, unamugira inama yuko yategura iyo ndyo cyane nk’igi kuko ntabushobozi akakwereka ko igi rimwe ryavamo ikiro cy’ibijumba bose bakagisaranganya."

Umuyobozi wa karere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza Mwanangu Theophile avuga ko hari ingamba ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, nko guha umwana ibikomoka ku matungo hagamijwe kurwanya igwingira.

Yagize ati: "Icyo dushishikariza abaturage ni uko buri wese mu bushobozi bwe agomba gutunga inkoko kugira ngo ku ifunguro ry’umwana habonekeho igi, cyane ko hari na gahunda yo korozanya amatungo magufi, yewe n’udafite ubwo bushobozi akarere n’abafatanyabikorwa tubafasha kubona iryo tungo."

Bikorimana Isaac Umukozi ushinzwe iby’imirire (Food, nutrition specialist) mu Kigo Mbonezamikurire no kurengera umwana, NCDA, avuga ko hari ingaruka nziza ku mwana wariye igi, haba mu bwenge no mu gikuriro. Ahera ko asaba ababyeyi kumva ko kugaburira umwana igi bidasaba ibyamirenge kandi hari igihe babaha ibidakenewe nk’igi.

Yagize ati: "Ku bijyanye n’ubushobozi bwo kugura igi, ntekereza ko abumva ko kubona igi bigoye ibyo bidashoboka, kugira ngo duhitemo igi ari ryo dushishikariza ababyeyi kurigaburira abana hari inyigo yakozwe tuza gusanga igi ari cyo kiribwa gikomoka ku matungo gihendutse ugereranije n’ibindi ariko nanone kikaba kiboneka."

Raporo ya Gahunda y’igihugu yita ku mikurire y’abana (NCDA)) igaragaza ko mu Rwanda umubare w’abana bagwingira wavuye kuri 38 ku ijana mu 2015 bakagera kuri 35 ku ijana mu 2018. Iyi raporo igaragazako iki gipimo kizaba cyagabanutse mu mwaka wa 2024 kigeze kuri 19 ku ijana, kuko buri mwaka hagabanyukaho 1,5 ku ijana.

Mu karere ka Burera kugeza mu mwaka wa 2018, igipimo cyigwingira ku bana bari munsi y’imyaka itanu kiri kuri 42,9 ku ijana.

Gahunda y’igikoni ku mudugu ifasha ababyeyi kumenya guteka indyo yuzuye n’ibiyigize ko bidahenze

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru